Iteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rishyira ipeti rya General (Full) mu kiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali (General Officers), rikaruta ayandi yose aba mu ngabo z’u Rwanda.
Iri peti riruta ayandi mu ngabo z’u Rwanda, riri hejuru y’irya Lieutenant General, Major General na Brigadier General.
Ingingo ya 28 muri ririya teka iteganya ko "ubusumbane mu mirimo ya gisirikare bushingira ku ipeti", ibishyira ipeti rya (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Menya Abasirikare b’u Rwanda bafite ipeti rya General (Full)
12 June 2021, by BABOU Bénjamin -
RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
28 August 2021, by BABOU BénjaminIgisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.
Abasore n’inkumi basoje imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe mu gukoresha imbunda n’imyitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda.
Umuhango wo gusoza amasomo ya bariya basirikare wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari (…) -
Ubumwe bw’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’amadini
20 April 2020, by Mvukiyehe Hesron RuberaMu nyandiko za Bibiliya mu gitabo cy’Intangiriro umutwe wa 11 umurongo wa mbere kugeza ku murongo wa munani, havuga iby’igitekerezo cy’umunara w’ibaberi bavuga ko hari abantu bari batuye hamwe bavuga ururimi rumwe basangiye intego n’icyerekezo cyabo, nyuma ngo baje kugira igitekerezo cyo kubaka umunara muremure ugera ku bicu kugira ngo babashe kumenyekana ku Isi yose ndetse no gutuma baba ishyanga riri hamwe ridatatanye, hanyuma ngo Imana irabitegereza isanga uwo mugambi bazawugeraho koko (…)
-
Bwa mbere Museveni asura u Rwanda yasize anenze umwami Kigeli IV Rwabugiri
8 May 2021, by BABOU BénjaminPerezida Yoweri Kaguta Museveni ubwo yasuraga u Rwanda ku nshuro ya mbere nka Perezida wa Uganda, yasize anenze umwami Kigali IV Rwabugiri kubera Politiki ye yo gushaka kwigarurira ibihugu uduhugu twose twahanaga imbibi n’u Rwanda.
Mu 1987 Museveni amaze hafi umwaka umwe ku butegetsi yahiritseho umunyagitugu Milton Obote, ni bwo yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda.
Uru ruzinduko rw’iminsi itatu rwatangiriye i Gatuna mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, aho Museveni yakiriwe na (…) -
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana
26 September 2022, by BABOU BénjaminPerezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana amugira Lieutenant General.
Maj Gen Kabandana yazamuwe mu ntera nyuma yo kurangiza ubutumwa yari amazemo umwaka muri Mozambique, aho yari afite inshingano zo guhuza ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ni inshingano Afande Kabandana aheruka gusimburwaho na Maj Gen Nkubito Eugène.
Mu mwaka umwe Gen Kabandana yari amaze (…) -
P. Kagame yahaye Gatabazi iminsi 3 yo kuba yakemuye ikibazo cy’uwatwawe inzu ku ngufu na BNR
27 August 2022, by BABOU BénjaminPerezida Paul Kagame yahaye iminsi itatu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ngo abe yamaze gukemura ikibazo cy’umuturage Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yafatiriye inzu ku ngufu.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu karere ka Nyamasheke, umuturage witwa Muhizi Anatole yamugejejeho ikibazo amusaba ko yamurenganura.
Uyu muturage wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda mu 1997, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko muri 2015 yaguze inzu iherereye ku Ruyenzi ho mu (…) -
P. Kagame aribaza niba koko Tshisekedi afite ubushobozi bwo kumuhirika ku butegetsi nk’uko yabyigambye
28 January 2023, by BABOU BénjaminPerezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize icyo avuga kuri mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko atangaje ko yiteguye gutanga umusada ku bashaka kumuhirika ku butegetsi.
Tshisekedi yabyigambye mu kwezi gushize, ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’abanye-Congo rusaga 200.
Icyo gihe yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwa Congo kugira ngo bigobotore ubutegetsi bwa Perezida Kagame ahamya ko ari we mwanzi igihugu cye gifite.
Ati: "Ku (…) -
Ngenzi na Barahira: Abahohotewe batezwe imitego y’ikinyoma
5 April 2020, by Sehene Ruvugiro EmmanuelImyaka 26 irashize, Barahira Tito na Ngenzi Octavien, bigeze gusimburanwa ku buyobozi bwa Komini Kabarondo mu Burasirazuba, bagabye ku batutsi ibitero byo kubarimbura. Hashize hafi imyaka 2 Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwemeje burundu uruhare rwabo runabahanisha igifungo cya burundu. Ku bahohotewe, urugendo rugana ku butabera rwaranzwe n’ukuri guke, ndetse n’ibinyoma ku bakabarengeye. Kuva i Kabarondo kugera i Paris, mu Bufaransa !
Isura ya Kabarondo yasigaye i Paris, na n’uyu munsi, (…) -
Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Boris Johnson, amusaba kurwotsa igitutu
18 June 2022, by BABOU BénjaminPerezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yashinje u Rwanda kugerageza kwigarurira uduce tw’igihugu cye dukungahaye ku mabuye y’agaciro, asaba Minisitiri w’Intebe Boris Johnson w’u Bwongereza kurwotsa igitutu.
Ni ibikubiye mu butumwa Tshisekedi yageneye abazitabira inama ya Commonwealth iteganyijwe kubera i Kigali, kuva kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena kugeza ku wa Gatandatu ku ya 26 Kamena.
Muri ubu butumwa, Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda gushaka kwigarurira uduce twa RDC (…) -
Perezida Kagame yongeye guhura na Gen Muhoozi, umuhungu wa Museveni
14 March 2022, by BABOU BénjaminPerezida Paul Kagame yahuye n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wongeye kugirira uruzinduko hano mu Rwanda; bagirana ibiganiro.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe ni bwo Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yageze i Kigali, yakirwa n’abarimo Brig Gen Willy Rwagasana ukuriye umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu cyo kimwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.
Gen Muhoozi waherukaga (…)