Minisitiri w’intebe wa Ireland (Irlande) Simon Harris yasabye minisitiri w’ubutabera w’icyo gihugu kuzana itegeko mu nama y’abaminisitiri ryo gutuma abasaba ubuhungiro basubizwa mu Bwongereza.
Minisitiri w’ubutabera wa Ireland Helen McEntee yahishuye ko 80% by’abasaba ubuhungiro baherutse kugera muri Repubulika ya Ireland, bavuye mu Bwongereza bambukiye ku mupaka wayo.
Minisitiri w’intebe wungirije wa Ireland Micheál Martin yavuze ko gahunda Ubwongereza bufitanye n’u Rwanda yamaze gutangira kugira ingaruka kuri Ireland nk’uko iyi nkuru ya BBC ivuga
Umushinga w’itegeko wo kuvugurura gahunda y’Ubwongereza n’u Rwanda wahindutse itegeko ku wa kane w’iki cyumweru.
Iryo tegeko rigamije guca intege abantu bambukira mu Bwongereza banyuze mu muhora uzwi nka ’English Channel’ bari mu mato matoya, bamwe mu basaba ubuhungiro bakazajya boherezwa mu Rwanda.
Kugeza ubu nta bimukira bari boherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza.
Leta y’Ubwongereza yari yizeye ko indege zibajyanye mu Rwanda zizahaguruka bitarenze mbere y’impeshyi y’uyu mwaka ariko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak avuga ko ubu noneho ibi bikwiye kuba mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 biri imbere
Tanga igitekerezo