Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abagabo babiri bavukana, bacyekwaho kwiba umukoresha w’umwe muri bo akayabo k’amadorali agera ku bihumbi hafi 10.000
Abacyekwaho ubwo bujura ni uwitwa Mbonigaba Jean Bosco ari nawe wayateruye aho yari ari, naho mukuru we Bihirabake Jerôme akaba yarabaye umufatanyacyaha.
Uyu Bosco ajya kwiba aya mafaranga, yabanje gucunga umukoresha we ayaterura mu isakoshi, ariruka ava ku kazi arayavunjisha abwira mukuru we ngo ayafate ayabike. Bahise bacukura munsi y’igiti cy’umuvumu barayataba maze Bosco asubira i Kigali.
Uyu Bihirabacye rero nawe akimara kubona umuvandimwe we agiye, yimuye ayo mafaranga maze ayacukurira mu nzu hafi n’ubwiherero ari naho Ubugenzacyaha bwayatahuye.
RIB yerekanye aba bagabo,kuri uyu wa Gatanu Taliki 26 Mata 2024, ubwo yaberekaga itangazamakuru. Nyiri ukwibwa aya mafaranga yavuze ko yagize uburangare akagendana amafaranga kashi (Cash) aho kuyabika hakoreshejwe ubundi buryo burimo ubw’ikoranabuhanga.
RIB igitangira gukurikirana iby’iki kirego, ayo mafaranga nyiri ukuyiba yarayatabye bayakuramo basanga haramaze kuvaho amadorali 1000 nyuma y’uko hari ayari yavunjishijwe mu mafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi w’Ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko uwibwe yagize amakenga meza yihutira kujya gutanga ikirego, agasaba n’abandi kubigenza batyo kuko bifasha mu gutuma ibyibwe bigaruzwa vuba.
Tanga igitekerezo