Umunyamabanga Mukuru w’Urego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB], Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yaagarutse ku rushyi umutoza wa As Kigali WFC yakubise uwa Rayon Sports WFC ubwo bakinaga umukino wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro.
Mu munsi yashize inkuru yasakaye mu itangazamakuru n’iy’urushyi Ntagisanimana Saida yakubise Rwaka Claude utoza Rayon Sports y’Abagore nyuma y’umukino.
Ubwo As Kigali WFC yakurwagamo na Rayon Sports WFC mu mukino wabaye tariki ya 24 Mata, Saida yagaragaye mu mashusho akubita urushyi Rwaka.
Umukino ukirangira, Umutoza wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida, yanze gusuhuza Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude wari uje kumusuhuza.
Ubwo Saida yangaga gusuhuza Rwaka, uyu Rwaka utoza Rayon Sports WFC yagerageje kumufata ngo amusuhuze, maze Saida amukubita urushyi rw’itama biteza imvururu.
Nyuma y’ibyo abantu bagiye bavuga ko iyaba ari Rwaka wakubise Saida yari kwisanga muri kasho gusa ngo kuko ari umugore wabikoze barabyoroheje babirekera muri komite ishinzwe imyitwaririe muri Ferwafa.
Kuri ibyo abafana bagiye bavuga, RIB yasubije ko idakurikirana abantu ishingiye ku gitsina.
Mu kiganiro na RBA, Umunyamabanga Mukuru w’Urego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB], Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yavuze ko buri cyaha cyigira umwihariko wacyo bityo ko atari buri muntu wese ukuse urushyi uhita afungwa.
Yagize ati: "Umutoza wakubise ni umudamu uwakubiswe ni umugabo ariko ndagira ngo mbabwire ko buri cyaha cyigira umwihariko, ntabwo buri muntu wese ukubiswe urushyi cyangwa ukubise urushyi tumufunga [...] Nanone hari abigeze kurwanira i Rubavu harimo umutoza wa Etiencelles ngira ngo, wakubise mugenzi we umutwe aramubabaza aramukomeretsa ajya no mu bitaro, uwo yarafunzwe."
Yakomeje agira ati: "Iyo urebye urwakubiswe [urushyi] umutoza wa Rayn Sports arukubiswe n’umutoza wa As Kigali, tumufunze twaba tugiye muri bya bindi mwabazaga ngo buricyaha cyirafungirwa. Icya mbere ntiyamubabaje cyane icya kabiri niba mwibaka uko byagenze umutoza wa Rayon Sports yagiye kumusuhuza kandi yamutsinze, undi aramuhunga umutoza wa Rayon Sports aramukurura undi arahindukira amukubita urushyi."
Uyu muyobozi avuga ko ibyo Siada yakoze ari icyaha gusa ngo ibyaha byose ntabwo bikemurwa no gufunga, ati: "Ntabwo mvuze ko atari icyaha ariko ntabwo ibyaha byose tubikemura dufunga uwabikoze, dushobora kubahuza cyangwa tukamukurikirana adafunze."
Ku bijyanye no gukurikirana abantu bashingiye ku gitsina cy’umuntu, uyu muyobozi yagize ati: "Ntabwo tuvangura abo dukurikirana cyangwa tubaha ukundi kwitabwaho kwihariye dushingiye ku gitsina."
Ntagisanimana Saida wakubise urushyi Rwaka Clude yahagaritswe imikino itatu n’Akanama Gashinzwe Imyitwarire muri Ferwafa kubera iyo myitwarire yagaragaje.
Tanga igitekerezo