Nibura abagororwa 118 batorotse gereza nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa gatatu taliki 24 Mata 2024, iritura igikuta cya gereza ya Suleja hafi y’umurwa mukuru wa Nigeriya.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’amagereza muri Nigeria,bwana Adamu Duza, aho yavuze ko izi mfungwa zatorotse bitewe n’imvura yasenye urukuta rwa gereza , ariko kugeza ubu ngo bamaze gufatamo abagera ku 10.
Yavuze ko gereza nyinshi zamaze gusaza kuko zubatswe mu gihe cy’abakoloni , birumvikana ko byoroshye kuba zasenyuaka.Ati " Urwego rw’amagereza ntirwibagirwe ko inyubako zarwo nyinshi zubatswe mu gihe cy’ubukoloni, kandi ko zishaje kandi zifite intege nke."
Duza nta bisobanuro yatanze ku bijyanye n’inkomoko y’imfungwa zatorotse ariko mu bihe byashize abayoboke b’umutwe w’abigometse ku idini rya Boko Haram bari baratawe muri yombi ku bwinshi bityo bikavugwa ko mu batorotse aribo biganje.
Imfungwa ibihumbi n’ibihumbi zatorotse mu myaka yashize kubera ibikorwa remezo bidahwitse, abandi bakabohozwa n’ibitero by’abarwanyi bigometse kuri Leta babarizwa mu mitwe ya kisilamu.
.
Muri Nigeria hasanzwe hari ikibazo cyo kuba imfungwa zitoroka Gereza, kuko mu myaka ibiri ishize nabwo imfungwa zibarirwa muri 400 zatorotse mu yindi Gereza iri i Abuja.
Tanga igitekerezo