Rainford Kalaba wabitswe ko yapfiriye mu mpanuka yahitanye umukunzi we ariko bikaza kumenyekana ko atapfuye, yamaze gusezererwa mu bitaro nyuma y’iminsi 14 yitabwaho n’abaganga.
Ibitaro bya UTH byakiriye Kalaba ubwo yakoraga impanuka byatangaje ko uyu musore yamaze gusezererwa agasubira mu rugo aho arakomereza kwitabwaho.
Nzaba Chanda umuvugizi w’ibitaro bya UTH biherereye i Lusaka muri Zambia ni we watangaje amakuru yo gusezererwa ku uyu mukinnyi wanyuze mu makipe nka TP Mazembe.
Ku wa 13 Mata nibwo Kalaba yakoze impanuka ari kumwe n’umukunzi we wahise witaba Imana ako kanya.
Iyo mpanuka ikiba, byatangajwe ko Kalaba yapfanye n’umukunzi we gusa agejejwe ku bitaro bya UTH basanze atari yapfa maze bamwitaho kugeza ubuzima bwe burokowe.
Yagejejwe kwa muganga ari muri koma maze nyuma y’iminsi mike yaje kuyivamo none ubu amakuru meza ahari ni uko yamaze koroherwa ndetse agahita anasezererwa mu bitaro.
Kalaba yari amaze iminsi hafi 14 mu bitaro none yasezerewe. Mbere yo kuva mu bitaro, yari yasuwe n’intumwa zoherejwe na Moise Katumbi uyobora TP Mazembe yigeze gukinira ndetse akanayigiriramo ibihe byiza.
Tanga igitekerezo