Kaminuza ya Kigali (UoK), none tariki ya 6 Ukuboza 2019 , mu Intare Conference Arena, habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi, mu barangije muri Kaminuza ya Kigali, aho bazwi harimo : Gen. James RUZIBIZA , Mc Philos, Umuhanzi Albert Niyonsaba hamwe umukirigitananga Munyakazi Deo, bombi babonye iziri ku rwego rwa Master’s.
Muri uyu muhango wari inogeye amaze , wayobowe n’umuyobozi w’ikirenga wa Kaminuza ya kigali Amb. Dr David Macrae , aho yatanze impanuro kubanyeshuri barangije (…)
Home > Keywords > Amakuru > Amakuru
Amakuru
Articles
-
Gen. James Ruzibiza, Mc Philos,Umuhanzi Albert , umukirigitananga Deo mu barangije Master’s muri Kaminuza ya Kigali
6 December 2019, by Mecky Merchiore Kayiranga -
Urubanza rwa Neretse: Aravuga ko yakundanaga n’abatutsi, ubuterahamwe atari kubushobora
10 November 2019, by Karegeya Omar Jean Baptiste, Mecky Merchiore KayirangaKu munsi wa kabiri w’urubanza rwa Neretse Fabien rubera mu Bubiligi, uregwa yisobanuye ahakana ibyaha aregwa, avuga ko abatutsi bari incuti ze, kandi ko yari ashaje ku buryo atari kubasha ubuterahamwe.
Neretse Fabien uburanira mu rukiko rwa rubanda (cour d’Assises) I Buruseli mu Bubiligi, ashinjwa ibyaha bya Genoside yakoreye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali na Mataba aho akomoka mu karere ka Gakenke.
I Nyamirambo ashinjwa urupfu w’abantu 13 bari batuye munsi ya tapis rouge, bo mu (…) -
DRC: Prezida Tchisekedi mu rugabangabo, Minembwe ihurizo ry’ibibazo
9 November 2019, by Munyakayanza SamuelUbwo prezida Tchisekedi aherutse i Bukavu mu murwa mukuru wa Kivu y’amajyepfo, mu ijambo yagejeje ku baturage baho, yivugiye ko yiteguye gupfa ariko hakaboneka umutekano n’amahoro muri Kivu y’Iburasirazuba.
Abumvise aya magambo bamukomeye amashyi abandi baramukwena bibaza niba koko azagarura amahoro kandi akayageraho akigira mu ijuru cyangwa aho ibihe bidashira.Imvugo nk’iyi ikunze kuvugwa mu mbwirwaruhame z’abanyapolitiki n’impirimbanyi z’abasirikari cyangwa abandi baharanira (…) -
Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri jenoside
27 March 2020, by Fred RugiraHari amakuru yagiye agaruka mu matwi ya benshi avuga ku munyemali, Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa akaba nta rwego cyangwa abo bireba bigeze bagira icyo babivugaho cyane ko amwe muri yo yumvikana nk’inkuru z’urwenya rwo muri rubanda.
Uretse ayo makuru yafashwe nka bwa buvanganzo bwo muri rubanda, hari n’ibyo ibitangazamakuru mpuzamahanga byagiye byandika kuri uyu mugabo Bwiza.com iza kugarukaho.
Kabuga ahigishwa uruhindu ndetse Leta (…) -
Leta y’u Burundi yasabwe kureka kurera amaboko irebera ikiswe ’agasuzuguro k’u Rwanda’
21 November 2019, by Theoneste ItangishatseIshyaka FNL rihagarariwe na Jacques Bigirimana ryasabye Leta y’u Burundi guhumuka ikareka gukomeza kurera amaboko mu gihe ngo irimo gusuzugurwa cyane n’u Rwanda.
Bigirimana aganira na Nawe Tv, yatangaje ibi nyuma y’igitero bise ko gikaze, cyagabwe ku ngabo zabwo mu ishyamba rya Kibira ahitwa Twinyoni mu Ntara ya Cibitoke, muri Commune Mabayi, ni mu ntera iri munsi ya 15Km uvuye ku mupaka w’u Rwanda.
Nyuma y’iki gitero, Kuri televiziyo y’u Burundi, Maj Emmanuel Gahongano uyobora ibiro (…) -
Urumuri rw’ubutumwa bwiza - Rev. Nibintije
23 November 2019, by Mecky Merchiore KayirangaSi ku bw’ubushake bwange, si ku bwo kumva kwange Mwami. Si ku bw’urumuri rwange ahubwo ni urwawe. Twikoreraga urumuri ariko Umugeni azakenera urumuri rw’Imana kuko azi ko urumuri rw’umuntu rutagaragaza imbaraga z’umwanzi. Urumuri rw’amashanyarazi ntabwo rumwereka imyobo ariko urumuri rw’Imana rugaragaza imitego.
Rukwereka ibimenyetso by’ukuntu umwanzi ashaka kukubeshya, akakwereka ko hakurya hari ikiraro kandi nyuma akakunyuza izindi nzira, akaguhagarika cyangwa akaguca integer. Umwanzi (…) -
Ese uri mu gihe cyo gusenga? - Rev. Nibintije
25 November 2019, by Mecky Merchiore KayirangaMwami, si ku bw’ukubohoka kwange ahubwo ni ukwawe. Bamwe bita kubohoka kwa Yesu ubucakara. Batekereza ko bari mu bucakara kubera ko Umwani ashaka ko bamuvuga mu isengesho. Bibiliya iravuga it: Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n;amatwi ye ari ku gutaka kwabo (Zaburi 34:15). Umwanzi arashaka kukumvisha ko isengesho ari umutwaro kandi wa mwuka w’umuntu uzabifatako nutimika imbaraga z’Imana ngo zikuyobore.
Nunanirwa gukoresha imboni y’Imana, amatwi yayo, imbaraga zayo, ntabwo uzashobora (…) -
RUBAVU: Ibirego bihimbano Gogwe- Goyi, iturufu mu kwirukanisha abayobozi
31 December 2019, by BWIZAUkwirukana abayobozi b’inzego zinyuranye b’icyari Umugi wa Gisenyi, Perefegitura ya Gisenyi n’ab’Akarere ka Rubavu, byagaragaye ko ari ibirego bihimbano. Bwiza.com yiyemeje kubigaragaza no kubiva imuzi kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo n’ababyihishe inyuma. Ibi bizafasha abaturage kuva mu rujijo ruterwa n’ababifitemo inyungu bakomeza kwanduza isura mbi, igihugu bagihungabanyiriza inzego zatowe n’abaturage.
Duteguje abasomyi bacu ko iyi nkuru icukumbuye izakorwa mu bice bitandukanye (…) -
Kwizera guturuka ku Mana - Rev. Nibintije
26 November 2019, by Mecky Merchiore KayirangaSi ukwizera kwange ahubwo ni ukwawe Mwami. Abantu benshi bakoresha imyizerere ya kamere batekereza ko ari iy’Imana maze bakibaza impamvu batakira ibituruka mu bikanza cyayo. Niba ushaka kwakira imigisha y’Imana, gutabarwa, ibitangaza n’ubuvuzi bwawe, ugomba kugira kwizera guturuka ku Mana.
Kwizera ni impano y’Imana. “Mwakijijwe n’ubuntu bwo kwizera, ntibyavuye nuri mwe ahubwo ni impano y’Imana” (Abefeso 2:8). Buri wese yagerewe kwizera. Imana yagerewe buri wese kwizera (Abaroma 12:3). (…) -
Urubanza rwa Neretse : Abari abakozi ba ACEDI Mataba ntibavuga rumwe ku myitwarire ya Neretse
21 November 2019, by Mecky Merchiore KayirangaKu munsi wa cyenda w’urubanza rwa Neretse ukurikiranweho ibyaha bya Jeside rubera i Buruseli mu Bubiligi, humviswe ubuhamya bw’abahoze ari abakozi ba ACEDI Mataba, maze ntibahuza ku myitwarire ya Neretse.
Uwari umucungamutungo w’iri shuri ryashinzwe n’uregwa, avuga ko we ubwe yahembaga insoresore zitwaje intwaro, ahawe amabwiriza na nyir’ikigo Neretse. Uyu mugabo anavuga ko umuryango yashatsemo wishwemo abantu benshi bazira uko bavutse.
Uwo bashakanye nawe wakoze muri iryo shuri igihe (…)