Umutoza mukuru w’Intamba mu rugamba, Etienne Ndayiragije yemeza ko anyuzwe n’umusaruro w’inota rimwe bakuye muri Madagascar mu mikino ya gicuti.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo muri Madagascar hasojwe imikino ya gicuti yahuzaga amakipe y’ibihugu agera kuri ane yari yateguwe na Federasiyo ya Madagascar.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo Intamba mu rugamba zakinaga umukino wabo wa Kabiri. Ni umukino banganyijemo na Botswana, ubusa ku busa.
Nyuma y’uwo mukino, Etienne Ndayiragije utoza Intamba mu rugamba, yabwiye itangazamakuru ko banejejwe n’uko bitwaye muri iyo mikino ya gicuti.
Yagize ati: "Turanezerewe cyane kuko ibyo twabonye nibyo nyine twari dukeneye kubona, kuko murabizi ko twazanye ikipe nshya kandi igizwe n’abakinnyi bakiri bato, turebye ukuntu bitanze, biraduha icyizere ko tutazagira ingorane mu mikino 2 iri imbere."
Akomeza agira ati: "Reka nshimire abitabiriye iri rushanwa bose, cyane cyane abo twahuye mu mikino, turashimira cyane kandi Madagascar, kuko twishimiye kuba hano. Ni igihugu cyiza kandi cyimeze neza mu mupira w’amaguru".
Mu mikino 2 u Burundi bwakinnye, bwacyuye inota rimwe nyuma yo kuganya na Botswana bagatsindwa na Madagascar.
Iyi mikino kandi yari yitabiriwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yanabaye iya mbere n’amanota ane nyuma yo gutsinda Madagascar bakanganya na Botswana.
Tanga igitekerezo