Inkuru yakwirakwiye mu bihugu nka Koreya y’Epfo ivuga ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yabazwe umutima, ubu ubuzima bwe bukaba buri mu kaga bitewe n’uko iki gikorwa cyagenze nabi.
Aya makuru yatangajwe n’igitangazamakuru cyitwa Daily NK cyatangaje ko mu makuru cyahawe n’uri muri Koreya ya Ruguru ari uko uyu Mukuru w’Igihugu uzwi nk’umunyagitugu yabazwe tariki ya 12 Mata 2020, nyuma y’aho ajya kwitabwaho mu gace kitwa Hyangsan.
Impamvu ubuzima bwa Perezida Kim bwaba butameze nabi nk’uko Sky News yabitangaje kuri uyu wa 21 Mata ni itabi ryinshi anywa, umubyibuho ukabije ndetse no gukora ubutaruhuka.
CNN na Bloomberg nabyo byakoze kuri iyi nkuru ivuga ko hari abayobozi bo muri Amerika wabihamirije iby’ibagwa rya Perezida Kim, gusa ntibyigeze bibavuga amazina.
Abayobozi bakuru babiri muri Koreya y’Epfo babwiye iki gitangazamakuru ko Kim nta kibazo afite batabanje kubisuzuma. Mu Bushinwa bo batangaje ko batazi niba Perezida Kim arwaye cyangwa atarwaye.
Kumenya amakuru yo muri Koreya ya Ruguru biragoye kuko ni igihugu kibika amabanga mu buryo buhambaye guhera ku y’Umukuru w’Igihugu gusa bivugwa ko ubuzima bwa Kim bwatangiye kuba bubi mu 2019, ubwo yakoraga ingendo ku musozi wera wa Paektu n’ifarashi, urugendo rugira kinini rusobanura mu buzima bwa kiriya gihugu.
Perezida Kim ngo aheruka kugaragara mu ruhame tariki ya 11 Mata 2020 ubwo yari mu birori by’abakozi b’ishyaka riri ku butegetsi. Nyuma y’iminsi ine, ubwo sekuru Kim II Sung yagiraga isabukuru y’amavuko, ntabwo uyu Mukuru w’Igihugu yahagaragaye, ibintu bidasanzwe mu muryango wa Kim.
Tanga igitekerezo