Kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Gashyantare 2024, Perezida wa Kenya, William Ruto, yakiriye Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed i Nairobi, mu ruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi wa Etiyopiya muri Kenya kuva mu 2020.
Biteganijwe ko abo bayobozi bombi bazaganira ku mikoranire ya Etiyopiya n’"igihugu cya Somaliland" hagamijwe kureba uburyo bwo kugera ku cyambu yateje umwuka mubi hagati ya Somalia na Etiyopiya.
Etiyopiya yasinyanye amasezerano na Somaliland ku ya 1 Mutarama, ibi bikaba byarateye ikibazo igihugu cya Somaliya. Somaliya ifata Somaliland nk’intara yayo akaba ari yo mpamvu itashimishijwe n’aya masezerano ifata nka gashozantambara hagati yayo na Ethiopiya. Ku ruhande rwayo, Somaliland ivuga ko Etiyopiya yemeye ubwigenge bwayo nayo igahabwa ingurane yo kugera ku cyambu.
Uruzinduko rwa Abiy Ahmed i Nairobi ruje kandi nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Ruto i Addis Abeba, umurwa mukuru wa Etiyopiya, mu nama ya 37 y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika Yunze ubumwe na Guverinoma ku ya 16 Gashyantare.
Etiyopiya na Kenya byumvikanye ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.Amasezerano yashyizweho umukono icyo gihe arimo gukuraho imisoro kuri gasutamo zimwe na zimwe ndetse no guhuza uburyo bw’imikorere ku mupaka umwe wa Moyale uhuza imipaka y’ibi bihugu byombi.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo