Minisiteri y’ubuzima ya Palesitine ivuga ko umubare w’abapfuye b’Abanyapalestine mu karere ka Gaza urenga 30.400 kuva amakimbirane yatangira mu Kwakira k’umwaka ushize.
Mu masaha 24 ashize, ingabo za Isiraheli zahitanye Abanyapalestine 90 zikomeretsa abandi 177 mu bitero zikomeje kugaba kuri Palestine.
Abategetsi ba Palesitine bavuga ko Isiraheli ikomeje kugaba ibitero ku karere ka Gaza, aho byibuze Abanyapalestine 30.410 bishwe, cyane cyane abagore n’abana, naho 71.700 barakomereka kuva ku ya 7 Ukwakira 2023.
Kuri iki cyumweru i Cairo habereye imishyikirano y’amahoro ku mirwano yabereye i Gaza ku kureba uburyo imirwano yaba isubukuwe mu gihe cya Ramadhan. Palesitine izonswe n’inzara nyuma y’amezi hafi atanu y’intambara hagati ya Isiraheli na Hamas.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’umutwe w’Abanyapalestine, utifujwe ko amazina ye yatangazwa , ngo aya masezerano ashobora gusinywa akaba ay’«amasaha 24 kugeza kuri 48 » mu gihe Isiraheli « yemeye ibyo Hamas yasabye, birimo no gusubira mu majyaruguru ya Gaza ku banyapalestine bimuwe no kongera imfashanyo zubutabazi ».
Nk’uko bitangazwa na Africanews , umuryango w’Abanyapalestine urasaba kandi ko Isiraheli yahagarika imirwano vuba, ndetse Isiraheli ikareka ibitero igaba kuri palestine. Kuva mu mpera za Mutarama, Qatar, Amerika na Misiri barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bashyire mu bikorwa iki yifuzo.
Iki cyifuzo gisaba ko habaho ihagarikwa ry’imirwano mu byumweru bitandatu, no kurekura ingwate 42 zifungiwe I Gaza na Isirayeli ikarekura abanyapalesitine ifunze.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo