Imyaka ibaye igiye kuba ibiri umutwe wa M23, igihugu cya Kongo Kinshasa kivuga ko ufatashwa n’u Rwanda wongeye kubura imirwano n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni imirwano yatangiriye mu gace ka Bunagana gahana imbibi n’igihugu cya Uganda. Ubu kamaze imyaka ibiri katazi ubutegetsi bwa Kinshasa. Kayoborwa n’inyeshyamba. Ndetse n’icyicaro cyazo niho giherereye. Uretse ako gace, ibindi bice birimo ibya Rutshuru na Nyiragongo nabyo byafashwe n’abo barwanyi. Niko kandi imirwano ikomeje isatira Sake n’umugi wa Goma. Amahanga yaritabajwe, ingabo z’ibihugu ziratabara, ibikoresho bya gisirikari biragurwa, abigamba abishwe n’abafashwe barigamba. Intambara ibera ku rugamba rw’imbonankubone yimukira mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Buri wese aravugira uwe. Umwe ati “tubarase” undi ati “mwibeshye”. Nyamara ariko, “intambara irasenya ntiyubaka”, aka wa muhanzi.
Intambara ku munwa iravuza ubuhuha
Ubwo Perezide Felix Tshisekedi yiyamamazaga, yashyize iturufu y’amatora ku gutera u Rwanda namara gutorwa agakuraho ubutegetsi buyobowe na Kagame ashinja kuba intandaro y’umutekano muke mu karere cyane ariko mu gihugu cye cya Kongo-Kinshasa. Iyi mvugo yakiriwe n’amashyi n’impundu n’abakongomani benshi bavugaga ko yaba agiye gukora ibyo abamubanjirije yaba Laurent Desire Kabila, n’umuhungu we Joseph Kabila batakoze. Muri make bamwe muri bo sibo babonye amatora arangira. Bumvaga ko igitero ku Rwanda kiri vuba. Uretse we kandi n’abandi banyapolitiki muri kongo ntibahwemye gutanga icyo gitekerezo. Bamwe bati “U Rwanda rwagirwa indi ntara ya Kongo”, abandi bati “hajyeho urukuta rutandukanya u Rwanda na Kongo”. Gusa icyo ababivuga bahuriraho ni uko abenshi niba atari bose babivuga ari abasivili. Sinigeze numva aho umukuru w’ingabo runaka yavuze ati “tugiye gutera u Rwanda”.
Ese ni ibanga rya gisirikari? Cyangwa nuko abasivili batazi iby’urugamba n’icyo rusaba, amabanga n’amayeri yarwo bivugira gusa nk’aho intambara yo ku munwa ari yo yo mu bikorwa. Gusa ibyo ntibiri muri Kongo gusa. No mu Rwanda, benshi bakomeza kugaragaza ko igihe kigeze. Ndetse bamwe bati “Kongo izibeshye gusa ikoze agati mu ntozi”. Ibi abenshi bakabivuga bishingikirije amagambo akunze gutangazwa na Perezida Kagame udahwema kuvuga ko “igihugu gitekanye, ko abanyarwanda bakora ibyabo bitonze ko umutekano warwo urinzwe”. Muri make, intero y’abasiviri muri Kongo bati “Tshisekedi tera u Rwanda”, ni yo y’abandi mu Rwanda bati “renga renga nkumene”, umugani wa ya mvugo y’abana bato babaga bashaka kurwana.
Kwigwizaho ibikoresho bya gisirikari bihambaye
Guhera uyu mwaka utangira, navuga ko amazi atakiri ya yandi yo mu magambo. Uretse kuba Kongo ifite igisirikari cyashyizwe ku rwego rwa 8 muri Afurika n’ikigo cy’abanyamerika Global Fire Power, hagendewe ku bikoresho, ubunini bw’igihugu, umubare w’abasirikari, ubukungu bw’igihugu n’ibindi ariko no ku rugamba igaragaza ibikoresho bya gisirikari bihambaye. Uru rutonde rukorwa hakurikijwe ibihugu byakorewe igenzura ry’igisirikari. Kuva icyo kigo cyashyira urwo rutonde hanze, ntabwo u Rwanda ruragaragaraho. Umenya rwanga gutanga amakuru cyane ko ngo ‘atangwa ku bushake’. Nyamara ariko rufite ingabo n’ibikoresho. Abakurikirana ibyo mu karere bakomeza kwibaza niba uyu mwanya ku rutonde uvuga ubushobozi bw’igisirikari mu rugamba. Kuko kugira ibikoresho ni kimwe, ariko kumenya kubirwanisha ni ikindi. Kurwana si imyitozo abasirikari bahabwa gusa ahubwo ni n’uburambe babigiramo.
Igihugu cya Kongo rero birashoboka ko gifite ibikoresho bihagije kandi bigezweho kandi nibyo. Ariko uburambe mu ntambara ntabwo. Aribyo bituma kigira intege nke mu mirwanire aho abasirikari bacyo bashinjwa kwikwiza muri byose, ariko bagera ku rugamba bikanga. Kandi urebye wabikura mu mateka ya vuba. Ingabo zari iza Zaïre zambuwe igihugu mu mezi atandatu n’inyeshyamba za AFDL zari ziyobowe na Kabila. Nyuma yo gufata ubutegetsi habayeho guhuza izo ngabo nshya no kuzivanga n’izari iza Zaïre. Mu kajagari kenshi, no kutagira izindi ntambara barwana babaye ingabo z’umurimbo ku gihugu, zirimo abayobozi bibereye mu bindi (ubucukuzi bw’amabuye, ubucuruzi), abasirikari bahembwa intica ntikize kandi bafite imyitwarire idahwitseariko ntibite ku kinyabupfura cy’ingabo, ubunyamwuga no kukigira igisirikari kirinda igihugu. Ibi ariko ntibivuze ko bari kugishakira intambara. Ariko igisirikari cyicaye mu bigo imyitozo igera aho ikaba umurimbo cyangwa idakenewe kuko nta rugamba rwitegurwa. Nyamara ariko abahanga bakavuga ko “ushaka amahoro ategura intambara”. Bivuze ko igisirikari kigomba guhora cyitoza nk’aho ejo giterwa. Ibyo muri Kongo, bisa n’ibitarabaye. Muri 2000 igihe umutwe uyobowe na Jenerali Laurent Nkunda watangizaga imirwano mu Burasirazuba, byongeye kwerekana ko igisirikari cya Kongo kiri hasi mu by’imirwanire n’imyitozo. Iki cyuho nicyo cyagiye gicibwamo n’abandi ba rusahuriramunduru. Nuko buri wese uko yifite, n’umuryango we cyangwa ubwoko bwe, bagashinga umutwe witwara gisirikari. Ubu Imitwe irenga 100 ikaba iri muri Kongo kandi buri mutwe ufite icyo urwanira.
Minisitiri ushinzwe itumanaho muri RDC Patrick Muyaya, avuga ko igihugu cye kimaze kurwana n’u Rwanda inshuro enye mu myaka 25 ishize, cyane cyane binyuze muri AFDL, RCD, CNDP ndetse na M23, inshuro ebyiri.
Mu Rwanda, kuva mu mwaka wa 1990, navuga ko izari ingabo za RPF, kugeza zibaye RDF zitigeze zihagarara kurwana. Nyuma y’urugamba rwakuyeho ingoma ya Yuvenali Habayalimana, nyuma y’umwaka umwe gusa, U Rwanda rwari ruteye Zaire mu gufasha gukuraho Mobutu. Ibyo birangiye intambara yiswe iy’abacengezi yagarutse mu Rwanda aho rwahanganye hafi imyaka ine n’abari abasirikari mu ngabo za Habyalimana bashakaga kugaruka gufata ubutegetsi. Ibyo birangiye, kugeza ubu ingabo z’u Rwanda na Polisi zoherejwe kenshi mubikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu byo hanze y’u Rwanda: Soudan, Haïti, Mali, Centrafrique, Mozambique ndetse no muri Kongo izi ngabo zigeze gufatanya n’igisirikari cyayo mubikorwa byiswe umoja wetu. Abo basirikari kugeza ubu bagenda basimburana muri ibyo bikorwa. Byumvikane ko uretse imyitozo, ariko zinagira ubunararibonye. Ibyinshi nko muri Centrafrique na Mozambique si ukurinda umutekano gusa. Ni n’imirwano ikomeye n’inyeshyamba cyangwa n’ibyihebe, urusasu ruvuza ubuhuha, igwamo abasirikari. Ni imirwano iziha uburambe.
Navuze ruguru ko uyu mwaka wa 2024, wazamuye akari imurori mu mubano w’ibihugu byombi. Perezida wa Kongo yivugiye ko ubu adakeneye kurasa Kigali amanukanye abasirikari ku butaka. Byumvikanaga ko yaharashisha imbunda zabigenewe cyangwa indege zitagira abapilote. Ndetse bidatinze izi ndege zamishije urusasu ku mutwe wa M23. Abantu bose babona ko Kongo yashyize imbaraga mugisirikari kirwana kandi kirwanisha ibigezweho ari nako initabaza impuguke z’abacanshuro zigifasha.
Ubundi u Rwanda ruzwiho kudatangaza amakuru ya gisirikari. Gusa urebera kure mu busesenguzi hari ibyo yibonera bikaba byamuha amakuru atarinze kuyabaza. Niba igihugu gishobora kohereza abasirikari muri Centrafrique kurinda umutekano, kikaboherezanya n’ibikoresho byabo kandi bigezweho, kikohereza abasirikari muri Mozambique kikaboherezanya n’ibikoresho bigezweho, kikagira abapolisi n’abasirikari muri Soudani, kigatoza ingabo za Gineya zirinda umukuru w’igihugu hejuru y’ibyo kandi wakwitambukira mu migenderano y’igihugu buri mugoroba ugasanga uko Kigali irinzwe niko n’umudugudu wo mu cyaro iyo hepfo urinzwe ntibyabura gutera kwibaza ngo, “iki gihugu gifite ibi mbona ntikinatunze ibirenze ntabona”.
Ubu ntibikiri ibanga ko u Rwanda rufite ubwirinzi bwo mu kirere. Bwa mbere bivugwa byavuzwe muri 2014, n’ikinyamakuru cyo muri Canada cyitwa Kanwa Defence Review, gifite icyicaro i Toronto na Hong Kong kandi kikaba inzobere mu makuru ya gisirikare. Cyavuze ko u Rwanda rwaba rwaraguze TL-50 Sky Dragon (Celestial Dragon) sisitemu zigendanwa zirasa indege, zakozwe na sosiyete ishinzwe yo mu Bushinwa Norinco. Izi misile zishobora kumenya ibintu 144 biguruka mu kirere, gukurikirana no gusenya intego 12(indege, kajugujugu, drone na misile/roketi) icyarimwe hejuru ya kilometero 50, kugeza ku butumburuke bwa kilometero 20 kugeza 30.
Mu minsi ishize , andi makuru yasohotse avuga ko Burende y’u Rwanda muri Kongo nayo yarashe missile zihanura Drones kuri Drone y’ubutasi y’umuryango w’abibumbye muri Kongo. Ndetse igihugu cya Leta zunwe ubumwe z’Amerika cyihanagangiriza u Rwanda gukura ibikoresho bihanura indege gifite muri Kongo. Ese Amerika yarabirose ? Yavuze se ibyo idafitiye amakuru. Navuga nti « oya ». Kuko Amerika nk’igihugu gifite ubutasi bwa mbere ku isi, gifite ibyogajuru by’ubutasi ntabwo yaba yaravuze ibyo itabonye. Cyane ko U Rwanda binyuze ku mukuru warwo rutahwemye kuvuga ko rutakwemera ko intambara ibera iwarwo. Mu magambo ye yakunze kuvuga ati « umuriro tuwusanga aho uturuka ». Kuba byaba biriyo rero nta gitangaza cyane ko mu bafasha FARDC kurwana harimo aba FDLR, umutwe u Rwanda rufata nk’uwiterabwoba, ukaba ugizwe na abamwe mu basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’abandi bamize iyo ngengabitekerezo. Kuri bo kwigaranzura M23, bivuze no gukomereza k’u Rwanda. Iyi niyo mpamvu nyamukuru wabishaka utabishaka uvuze umutekano muke muri Kongo hahita hagaragaramo n’u Rwanda. Umukuru w’igihugu yavuga gutera u Rwana, ukumva ko narwo nk’igihugu gito rufata ingamba zikubye izo umuntu usanzwe yatekereza.
Intambara y’ibihugu
Nk’uko nabivuze haruguru ubu intambara isaha ku isaha yaba. Ariko se yaba ishojwe na nde? Sinkeka ko u Rwanda arirwo rwayishoza ngo ruteye Kongo. Ariko igikorwa cya gisirikari giteguwe cyava muri Kongo kirasa u Rwanda cyahita gifungura intambara yeruye ku bihugu byombi.
Abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo bavuga ko ku mupaka hari abasirikari benshi. Ibyo si ikibazo kuko no ku w’u Rwanda sinkeka ko badahari. Buri gihugu gifite inshingano yo kurinda ubusugire bwacyo. Ariko niba ikigamijwe ari ugutera, byahindura isura. Ubusabe bw’abaturage ntabwo burahabwa umugisha n’abayobozi. Kubera ko wenda nta mpamvu yabyo cyangwa kwirinda kugendera ku marangamutima adashyira ku munzani ibyo intambara yangiza.
Umuvugizi wa Leta ya Kongo yabibajijweho ati “Perezida afite ibindi by’ingenzi ari gushyira mu bikorwa, icyihuturwa si intambara”. Birashoboka ko koko ibyavugwaga byari ugushaka amajwi. Ariko se iyi ntambara ibaye ntibyaba ari ukuraswa ijisho rimwe nawe ukimena irindi. Imyaka ibiri irashize Kongo yarananiwe kwirukana abarwanyi ba M23 ku butaka bwayo. Hamwe bamaze gushyiraho n’ubuyobozi bwabo. None waba warananiwe kubanza gutsinda inyeshyamba zafashe kimwe mu bice by’igihugu ukajya gutera igihugu noneho. Ibi bibaye byaba ari ikosa rikomeye ry’igisirikari ndetse n’ubutegetsi ryagira ingaruka nini kuri Kongo.
Rero bibaye ko kongo itera u Rwanda ubwo yaba ifunguye kumugaragaro intambara yiteguwe bitari ugusubiza urashe gusa. U Rwanda ntirwasubiza rurasira iwarwo rwakwinjira ruvuga ko rugiye gukurikirana abarurashe barimo n’abarwanyi ba FDLR. Ibi byakongera gutiza umurindi inyeshyamba za M23 zaba zibonye support iri official y’igihugu gifite ibikoresho n’ubushobozi. Ikindi kandi iyi ntambara ntiyabera gusa mu gice yatangirizwamo ndavuga icya Bukavu cyangwa Goma byegereye u Rwanda. Yakwaguka ikigira hirya u Rwanda ruvuga ko ruri kurinda ibyabuza abarwo umutekano. Hatabaye abafatirana yaba intambara ihirika ubutegetsi bwa Kongo. Mu mwaka wa 2013, ubwo M23 yafataga Goma, hari basirikari benshi ba Kongo bari bayifatiwemo. Abo bari bamaze kwitanga kuri izo nyeshyamba. Byumvikane ko n’ubu hari ingabo nyinshi za Kongo zakwitanga zikarwana ku ruhande rurwanya igihugu. Byakongerera ingufu inyeshyamba.
Iyi ntambara yaba ibaye iy’ibihugu byombi yeruye. Ibi bivuze ko inshuti zatabarana. Kuba abarundi baza muri Kogo ntacyaba gitunguranye, kuko n’ubundi bahari, ariko kuba Ubugande nabwo bwaza gufasha u Rwanda ntabwo ari ibyashidikanwaho. Ibi bikiyongeraho isoko ry’imbunda ryaba rikomeje kwaguka cyane ko uretse abachinois bagurishije drones muri Kongo, ariko mu minsi ishize abayobozi b’ingabo z’u Rwanda bagaragaye muri Pakistan, Russia, Poland bareba ibikoresho by’intambara. Sinkeka ko barebaga gusa. Nta minsi ishize Pologne ihaye u Rwanda ubwirinzi bwo mu kirere. Ibyo kandi ni ibyo tuvuga byagaragaye mu itangazamakuru. Ibitagaragara nibyo byinshi. Ku rundi ruhande kandi Leta ya kongo nayo ntiyicaye ubusa n’ibirombe byayo. Sukhoi zindi nshashya zaraguzwe ngo zize zicane umuriro ku nyeshyamba. Izo ni izagaragaye mu itangazamakuru. Byumvikane ko hari n’ibindi bikoresho byinshi by’intambara kandi bigezweho. Ingabo za SADC ziri muri icyo gihugu si izaje gutembera. Iyi ntambara ibaye wasanga n’impamvu yazizanye ihindutse nazo zikisanga mu ntambara nshyashya. Aha igihugu cya Afurika y’Epfo nicyo cyavugwaho cyane. Muri dipolomasi ntigicana uwaka n’u Rwanda. Cyashinje u Rwanda kwicirayo abatavuga rumwe na rwo. Kurasa Colonel Karegeya agapfa ndetse no guhusha Generali Kayumba. Afurika yepfo yanirukanye uwari amabasaderi Vincent Karega. Ibi bivuze ko iyo nzigo ya dipolomasi wasanga iri no mubyazanye ingabo zayo muri Kongo. Byumvikane ko itahagarara.
Igihugu cya centrafrika gihana imbibi na RDC. U rwadna rufiteyo abasirikari benshi barindayo umutekano. None Kongo iteye u Rwanda abo baza kugwa i Kanombe ? Cyangwa ibice bya Sud Ubangi, Nord Ubangi na Bas Uele bihana imbibi n’icyo gihugu byaterwa n’abasoda b’u Rwanda bavuye centrafrika kuko intambara yaba yabaye iy’ibihugu. U Rwanda kandi rufite abashinzwe kurinda amahoro muri South Soudan ihana umupaka na Haut Uele. Iki gice cyose kiri mu mujyaruguru y’uburasirazuba bwa Kongo. Nk’uko nabivuze ingabo za Uganda zinjiye muri iyi ntambara byatuma intambara ikomereza mu bice bya Ituri bihana imbibi n’ubugande, ibyari intambara k’u Rwanda bikagira ingaruka ku gice kinini cya Kongo. Hejuru y’ibyo twibukiranye ko Corneille Nanga, wahoze ayobora komisiyo y’amatora yashinze ishyaka rirwanya ubutegetsi (AFC) anavuga ko rishaka gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi. Iyo ntambara ishojwe aho si we washyirwa imbere nk’uko byagenze kuri Laurent Desire Kabila ?
Nta ntambara ikenewe
Ikiriho ni uko abanyekongo n’abanyarwanda badashaka intambara. Kuko nta muhanga w’isasu. Kandi ngo utsinzwe adapfushije ntiyagombye kwigamba urugamba. Ibihugu byacu bikeneye amahoro arambye. Hakenewe ubumwe bw’abanyagihugu bose. Bakibona nk’abenegihugu bafite intumbero imwe yo kukizamura imbere aho kubabonera mu bice by’amateka batagizemo uruhare. Niba mu Buganda hari abagande bavuga ikinyarwanda, ni nako muri Kongo hariyo abanyekongo bavuga ikinyarwanda. Sibo bishyizeyo. Bamwe byatewe n’ingaruka zikatwa ry’imipaka, abandi bajyayo ari impunzi baratura babona ubwenegihugu. Kwima umuntu uburenganzira bwe, gushaka kumugira uwo atari ntibimugira uwo ushaka. Ahubwo bimuremamo ubwihebe butuma yigomeka nta rutangira. Ngibyo ibya M23. Kandi uko urushaho kugaragaza ko utamushaka, niko nawe arushaho kwerekana ko aho umubuza ahafite uburenganzira.
Abanyabubasha bareberera inyungu z’isi ndetse rimwe na rimwe bakagena n’ahazaza hayo, iki kibazo niba batagifitemo inyungu bakagikemuye. Ntabwo imbago z’u Rwanda cyangwa iza Kongo zizimurwa. Abaturage bazahora hamwe. Ni na ngombwa ko bagira ubwumvikane hagati yabo, kuko ubuhahirane hagati yabo, babishaka batabishaka buzakomeza ibihugu byacana umubano bitawucana. None Goma na Gisenyi se ntibihahirana kandi muri politiki ibihugu birebana ay’ingwe.
Bwiza.com
4 Ibitekerezo
John Kuwa 20/02/24
Ibyobyose uvuze simbokwar ubusesenguzigusa, Ahubwo namakuru wahawe nibindi urabyibonera rero imigambiyabantu siyo yimana igehe IMANA yateganyijengo intambara ihagarare nikigera izarangira ntanuwokwihara ngo nzikurwana nangwa ngomfite ibikoreshobigyezweho.
Subiza ⇾kamanzi Kuwa 20/02/24
Iyi nkuru iratyaye kabisa !!! Yandikanywe ubwenge.Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:"Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana".Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Defense Budget y’ibihugu byose (Global Military Budget),irenga 2 Trillions USD ku mwaka.Zabuli 5:6 havuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi†.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.
Subiza ⇾fred Murinda Kuwa 21/02/24
Coup de chapeau iyi nkuru ubusesenguzi bizaba iza mbere nziza zaranze umwaka wa 2024
Subiza ⇾cornelly Kuwa 21/02/24
EREga utaribwa ntamenya kurinda.twaciye muri byinc ndakeka ntawatera abanyarwanda ubwoba uko yishakiye gusa tugomba guhora turi stand by
Subiza ⇾Tanga igitekerezo