Itorero ADEPR ryatangaje ko rigiye kubaka mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo urusengero rujyanye n’icyerekezo cy’igihugu ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe n’igice.
Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubaka uru rusengero cyabaye kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, kikaba cyari kiyobowe n’Umushumba Mukuru w’iri torero, Ndayizeye Isaie, uw’ururembo rwa Kigali, Rurangwa Valentin na rwiyemezamirimo uzarubaka.
Pasiteri Ndayizeye, mu iteraniro ryabanjirije iki gikorwa, yabwiye abakirisitu ba Kacyiru ko uyu mushinga wari umaze igihe kinini waratekerejweho, ariko ngo wagiye uhura n’inzitizi zirimo abarwanyaga ko ushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati: “Uyu munsi murabizi ko kimwe mu gikorwa cyatumye tuza ni uko twaje guhesha umugisha no gutangiza ku mugaragaro inyubako y’urusengero rushya rujyanye n’igihe itorero rya Kacyiru rigiye kubaka. Ni inyigo imaze imyaka, yaciye mu bitekerezo bitandukanye, yaciye mu nama zitandukanye, yasengewe rimwe na rimwe igahura n’ibiyica intege n’abayirwanya ariko uyu munsi tuje kuyitangiza ku mugaragaro. Imana ishimwe cyane.”
Pasiteri Ndayizeye yakomeje abwira abakirisitu ba Kacyiru ko uru rusengero ruzabahesha umugisha. Ati: "Bantu ba Kacyiru ikintu ngiye kubabwira ni uko uyu munsi icyo tugiye gutangiza ni umushinga uhesha umugisha itorero, uhesha umugisha umuryango wanyu, ugera ku bana, ugera no ku buzukuruza. Ni umushinga uhesha umugisha mwebwe ubwanyu mugiye kubikora. Uyu munsi icyo dutangiza kirenze inyubako, icyo dutangiza ni umugisha ugenda. Inyubako yo izuzura ariko ibyo Imana igambirira bizakomeza."
Uru rusengero ruzuzura mu myaka itatu. Ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira abantu 5000 icya rimwe, kandi biteganyijwe ko ruzaba rufite n’ibyumba birimo ikizagenerwa abana.
Amafoto: ADEPR
Tanga igitekerezo