Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare, yakiriye mu biro bye Visi-Perezida w’inama ya gisirikare iyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho, Malik Agar.
Agar n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bashyikirije Perezida Kagame ubutumwa yagenewe na Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman uyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho.
Perezidansi y’u Rwanda ni yo yemeje ayo makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X, gusa ntiyigera itangaza ibikubiye muri ubwo (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > In Slide
In Slide
Articles
-
Perezida Kagame yagenewe ubutumwa na Gen. Al Burhan uyoboye Sudani
26 February, by BABOU Benjamin -
Les diplômés rwandais de l’Université internationale de l’Atlantique menacent de traîner HEC en justice
25 January 2022, by Denis NsengiyumvaLes diplômés rwandais de l’Université internationale de l’Atlantique (AIU) ont menacé de poursuivre le Conseil de l’enseignement supérieur (HEC) alors qu’ils tentaient l’annulation de leurs équivalences académiques.
Le 10 janvier, HEC a retiré toutes les équivalences académiques qu’elle avait délivrées aux diplômés de l’AIU, affirmant que l’institution basée aux États-Unis n’était accréditée par aucune agence. Des professeurs d’universités locales et des employés d’établissements publics (…) -
Perezida Paul Kagame yagabiye Denis Sassou N’guesso inka
22 July 2023, by BABOU BenjaminPerezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yagabiye inka mugenzi we Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville uri mu Rwanda.
Perezida N’guesso kuva ku wa Gatanu ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kuhagirira.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Umukuru w’Igihugu yamutembereje mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga mu karere ka Bugesera, amugabira inka zo mu bwoko bw’Inyambo.
Mu busanzwe mu muco nyarwanda inka isanzwe ari ikimenyetso cy’ubucuti, ibisobanura ko (…) -
Umunsi umwe mbere y’amatora, Ubwongereza bwohereje umwimukira wa mbere mu Rwanda
1 May, by BWIZAByatangiye gucicikanwa mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ko umwimukira wa mbere yaba yoherejwe mu Rwanda muri iri joro ryakeye muri gahunda y’Ubwongereza na Leta y’u Rwanda yo kohereza abimukira yemejwe mu cyumweru gishize.
Nk’uko ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru kibivuga (nacyo kibikuye ku kinyamakuru The Sun cyo mu bwongereza) uyu mwimukira ngo yaba akomoka mu gihugu kimwe cyo muri Afurika kitatangajwe akaba yoherejwe anahawe amafaranga 3 000 y’amalivres sterling ahwanye (…) -
Gen Muhoozi yateguje Gen Kayumba Nyamwasa ingaruka mbi cyane
2 April 2022, by BABOU BenjaminUmugaba w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kwihanangiriza Kayumba Nyamwasa n’umutwe we wa RNC kuzibukira igihugu cye, bitihi se bakazahura n’ingaruka ziremereye.
Gen Muhoozi yihanangirije Nyamwasa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatandatu.
Ati: "General Kayumba, nakuburiye bihagije. Uri gukina n’igihugu cyanjye kandi ingaruka zizaba mbi cyane kuri wowe. RNC nta mwanya rwose ifite muri Uganda."
Ubu butumwa bwaje bwiyongera ku bundi Muhoozi (…) -
Perezida wa Namibia yashimangiye ko nta ngabo azohereza muri RD Congo
30 November 2023, by Denis NsengiyumvaPerezida Hage Geingob yongeye gushimangira icyemezo cya Guverinoma ya Namibia cyo kutazohereza ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rw’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwa SADC.
Mu cyumweru gishize, SADC na Guverinoma ya Kinshasa bashyize umukono ku masezerano i Kinshasa yo kohereza ingabo zizafasha guhashya icyorezo cy’imitwe yitwaje intwaro, harimo n’inyeshyamba za M23, mu burasirazuba bw’igihugu.
Icyemezo cyo kohereza ingabo za SADC cyagezweho mu nama yabereye (…) -
Nidushyigikira M23, intambara izahinduka: Umuvugizi w’ingabo za Uganda
17 October 2023, by TUYIZERE JDUmuvugizi w’ingabo za Uganda, Brigadier General Felix Kulayigye, yateye utwatsi amagambo ya bamwe mu Banyekongo bavuga ko abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF, muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa VOA, Brig. Gen. Kulayigye yibukije Abanyekongo igitero ingabo za Uganda zigeze kugaba muri RDC mu mwaka w’1986 n’aho zageze, abamenyesha ko zibisubiyemo, zagera kure.
Yagize ati: “Umuntu utwitirira (…) -
Gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda ntacyo imaze: Macron
25 April, by BABOU BenjaminPerezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri uyu wa Kane yanenze gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ayigaragaza nk’urwenya ndetse n’idafite umumaro.
Macron yabitangarije muri Kaminuza ya Sorbonne y’i Paris aho yari kuri uyu wa Kane.
Yagize kandi ati: "Ntabwo nizera imiterere yo gushaka igihugu cya gatatu ku mugabane wa Afurika cyangwa ahandi hose ku Isi, twohereza abantu bagera ku butaka bwacu ku buryo budakurikije amategeko batavuye muri ibyo bihugu."
Ku bwa (…) -
Ingabire Victoire ni umunyabyaha washatse guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda: Makolo
14 March, by BABOU BenjaminUmuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje Ingabire Victoire Umuhoza nk’"umunyabyaha utajya wihana", aho kuba impirimbanyi ya demukarasi nk’uko we abivuga.
Makolo yasaga n’usubiza uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka Dalfa-Umurinzi wagaragaje ko atigeze anyurwa no kuba ubutabera bw’u Rwanda bwaranze kumuhanaguraho ubusembwa.
Ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe ni bwo Urukiko Rukuru rwateye utwatsi ubusabe bwa Ingabire Victoire Umuhoza wari wararwitabaje arusaba (…) -
Tshisekedi yatangaje ko yifuza guhura na P. Kagame akamutuka
30 April, by BABOU BenjaminPerezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko afite gahunda yo guhura na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda akamutuka ko ari umunyabyaha.
Tshisekedi yabitangaje mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Deutsche Welle.
Iki gitangazamakuru cyo mu Budage baganiriye ubwo yari i Berlin, aho yahuriye na Chancellier w’u Budage, Olaf Scholz baganiriye ku bibazo birimo icy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC.
Iki gice kirimo intara ya Kivu (…)