
Umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere ry’umurimo (ILO) ushamikiye ku Muryango w’Abibumbye (UN), muri Mutarama 2023 watangaje ko ku Isi hari abashomeri babarirwa muri miliyoni 208, bakaba bariyongereyeho 5.8% ugereranyije no mu mwaka wabanje, kandi kikaba ari ikibazo cyiganje cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’iterambere.
Ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare, NISR, na cyo gishingiye ku busesenguzi cyakoze ku isoko ry’umurimo mu Gushyingo 2022, kigaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 3.8%. Ubushomeri mu rubyiruko buri ku kigero cya 29.7%.
Ikibazo cy’ubushomeri kimaze igihe kinini cyane, ariko igihangayikishije ni uburyo kiri kwiyongera, by’umwihariko kuva icyorezo cya Covid-19 cyibasira Isi. Ibyo biraba ariko mu gihe ibihugu bigize UN byashyizeho uburyo burambye bwo guhangana na cyo, nk’uko bigaragara mu ntego 17 z’iterambere rirambye (SDGs), aho iya 8 ijyanye n’ihangwa ry’imirimo n’iterambere ry’ubukungu ibisobanura neza.
Bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu muhigo cyangwa intego, u Rwanda, nk’igihugu kiri muri UN, rwashyizeho gahunda y’imyaka 7 rwise NST1, rwiyemeza guhanga imirimo miliyoni 1.5 kuva mu mwaka w’2017 kugeza mu w’2024 ariko ikibazo cy’ubushomeri gikomeje kwiyongera, umubare w’abarangiza ibyiciro bitandukanye by’amashuri uraruta uw’imirimo ihangwa.
Mu gihe bimeze bitya, umuntu yakwibaza, agashakishiriza impande n’impande ibindi byakorwa, hagamijwe kureba niba ubushomeri bwiganje by’umwihariko mu rubyiruko bwagabanyuka, aho kwiyongera nk’uko biri kugenda, na rwo rugatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Kohereza urubyiruko mu mahanga yaba amahitamo meza?
U Bushinwa ni cyo gihugu cyibarutse abantu benshi kandi gituwe cyane ku Isi. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko umwaka w’2022 warangiye butuwe n’abantu babarirwa muri miliyari 1.426.
U Buhinde buri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bituwe cyane ku Isi kandi bwibarutse abantu benshi. Raporo ya Migration and Development Brief yashyizwe hanze mu mwaka ushize na Banki y’Isi, igaragaza ko kuba iki gihugu n’u Bushinwa byohereza abantu benshi mu mirimo mu mahanga, bibifasha kwiyubaka.
Iyi raporo yagaragaje ko u Buhinde [uyu mwaka ushobora kuzarangira ari cyo gihugu gituwe cyane ku Isi, ku mubare wa miliyari 1.429] ari bwo bwinjije amafaranga menshi yaturutse mu babuvukiyemo bakorera mu mahanga, ku madolari ya Amerika miliyari 100 mu mwaka w’2021. U Bushinwa buri ku mwanya wa gatatu, na miliyari 51 z’amadolari. Umwanya wa kabiri uriho Mexico yinjije miliyari 60.3.
Muri iyi raporo, u Rwanda rutuwe n’abantu barenga miliyoni 13.2 nk’uko ibarura rusange rya NISR ryakozwe mu mwaka ushize ribigaragaza, rwinjije amadolari miliyoni 381 mu mwaka w’2021, aturutse mu Banyarwanda bakorera mu mahanga.
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Abanyarwanda-baba-mu-mahanga-bamaze-kohereza-Frw-miliyari-469-muri-uyu-mwaka
Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023 ubwo yari mu munsi mukuru mpuzamahanga w’umurimo, yabwiye Abanyakenya ko bagenzi babo baba mu mahanga binjirije igihugu miliyari 4.027 z’amadolari, abamenyesha ko ateganya gufasha benshi, by’umwihariko urubyiruko kubonayo imirimo by’umwihariko muri Canada, Leta zunze ubumwe za Amerika, Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Arabia Saoudite.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: "Chancelier w’u Budage azaba ari hano ku wa Kane kandi tuzasinya amasezerano y’umurimo azatuma Abanyakenya babona amahirwe mu mirimo miliyoni 2550 itangwa mu Budage buri mwaka. Dufite amahirwe muri Canada, USA, UAE, Saudi Arabia…tuzasinya amasezerano 10 mu mezi ari imbere kugira ngo urubyiruko rwacu ruyabone.”
Uko Ruto abibona https://bwiza.com/?Perezida-Ruto-yasezeranyije-Abanyakenya-kubashakira-imirimo-myinshi-mu-mahanga
Uko imibare ibigaragaza ndetse n’ubuhamya butangwa bigaragaza uburyo abenegihugu bakorera mu mahanga ari umutungo ukomeye w’igihugu, cyane ko bakibyarira inyungu nyinshi nk’uko bigenda mu Buhinde, mu Bushinwa n’ahandi. Byashoboka ko n’u Rwanda byaruhira mu gihe rwaba rushakiye imirimo mu mahanga urubyiruko rufite ubushobozi bwo gukora.
2 Ibitekerezo
IY∆M∆R£R£ Kuwa 02/05/23
Iyaba Abana b’Abanyarwanda bari bateguwe ku buryo bagira ubushobozi bwo gutsindira isoko ry’imirimo ku rwego mpuzamahanga. Kuko kugenda mu cyo nakwita igihiriri, bagerayo bagahabwa imirimo ya kazaroho gusa ugasanga babayeho amarenzamunsi na za nyungu igihugu cyari cyibitezeho ntiziboneke.
Subiza ⇾Leo Kuwa 02/06/23
ibi byafasha igihugu cyane cyane cyane kwiyongera Kwa mafaranga yamahanga kwisoko Ryu Rwanda nkama dollars bikorohereza abayagura bigafasha na lmport na export bishyirwemo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo