Hakomeje kwibazwa byinshi ku ruzinduko rwa Jakaya Murisho Kikwete kuri ubu uri mu gihugu cya Uganda aho abakurikira hafi ibibera muri kano karere k’Afurika y’Uburasirazuba bemeza ko uru ruzinduko rufitanye isano ya bugufi n’intambara ya M23 n’igisirikare cya DRC.
Kikwete wayoboye Tanzaniya kuva 2005 kugeza 2015 ari muri Uganda mu gihe icyo gihugu kinafite undi mushyitsi witwa Cyril Ramaphosa, we ni Perezida w’Afurika y’Epfo.
Bombi (Kikwete na Ramaphosa) bahuriye ku kuba ibihugu byabo bifite ingabo mu butumwa bwa SAMIDRC, Ubu ni ubutumwa bw’ingabo z’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika (SADC) bugamije guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo.
Icyakora ubwo izo ngabo zageraga aha muri Congo zatangaje ko zije guhashya M23 zayisoza bakazazereka undi mwanzi, gusa kuri ubu abasesenguzi bemeza ko ubu butumwa bwatsinzwe n’izo nyeshyamba za M23 ndetse binavugwa ko zifite matekwa nyinshi zo muri ubu butumwa.
Matekwa zigarukwaho cyane n’iz’ingabo z’Afurika y’Epfo n’iza Tanzaniya.
Muri VIDEOiri ku musozo w’iyi nkuru turi kumwe n’abasesenguzi bari kugaruka ku cyihishe inyuma y’uru ruzinduko, barasubiza bimwe mu bibazo abantu bakomeje kwibaza kuri uru ruzinduko n’isano bifitanye n’intambara ya M23 na FARDC ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo SADC, Abarundi, WAZALENDO, FDLR n’Abacanshuro.
Aba basesenguzi kandi baranagaruka ku mpamvu uriya mutwe wa M23 udafata umujyi wa Goma ndetse no ku yandi makuru y’ibikomeje kugarukwaho mu Burasirazuba bwa DRC.
1 Ibitekerezo
Akumiro Kuwa 17/04/24
hhhhhhh! ariko aka kantu ko kubereka undi mwanzi karasekeje? bari bafite umugambi mubisha kabisa none nibo bahindutse "umwanzi"
gusa ngo nta mugabo upfa adasebye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo