Mu Burundi hibasiwe n’umwuzure nyuma y’imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryo ku wa Kabari tariki ya 9 Mata 2024 igatuma uruzi rwa Muha rwuzura rukamena amazi yarwo avanze n’ay’imvura mu ngo z’abaturage baruturiye.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024 rishyira ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024, mu Burundi haguye imvura nyinshi yasize iteje imyuzure ahantu hagiye hatandukanye muri icyo gihugu giherereye mu majyepfo y’u Rwanda.
Kubera ubushobozi bwo kwakira amazi y’imvura bwabaye buke, uruzi rwa Muha ruherereye mu mujyi wa Bujumbura muri Komine ya Muha rwateje imyuzure mu duce tumwe na tumwe turwegereye.
Imvura nyinshi yayoboye amazi menshi mu ruzi rwa Muha maze rubura ubushobozi bwo kuyakira bituma ruyamena mu ngo z’abaturage, imirima n’ihanda iherereye ku nkengero zarwo, aho rwangije ibintu byinshi bigaragarira amaso nubwo nta genagaciro rirakorwa.
Amafoto yafashwe ndetse akanatangazwa n’ikinyamakuru Akeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024, yerekana amazi menshi yarengeye imodoka yo mu bwoko bwa ’Pick up’ ndetse n’amarembe y’imwe mu miturirwa igeretse mu mujyi wa Bujumbura.
Bamwe mu baturage bagerageje guca muri aya mazi yabageraga hejuru y’urukenyerero, bagowe n’ayo kuko yari menshi cyane kandi yifitemo isayo yakuye mu ndiri y’uruzi Muha.
Kugeza kuri ubu nta muntu wari watangazwa ko yaba yaburiye ubuzima muri uyu mwuzure ndetse nta genagaciro k’ibintu uyu mwuzure wangije mu mu duce twose wagezemo.
Tanga igitekerezo