Umuyobozi w’idini ya gakondo muri Ghana yateje uburakari bwinshi mu baturage nyuma yo kurongora umwana w’imyaka 12 mu bukwe bwabaye ku wa Gatandatu ubanziriza Pasika.
Nuumo Borketey Laweh Tsuru XXXIII usanzwe akuriye idini gakondo, yashyingiranywe na Naa Okromo w’imyaka 12 mu muhango gakondo wabaye ku wa Gatandatu.
Abaturage bumvishe iyi nkuru bazibiranyijwe n’uburakari kubera ayo mahano gusa abayobozi bashyigikiye uyu mugabo bemeza ko abaturage batazi impamvu y’ibyo.
Abayobozi b’ubwoko bw’abasangwabutaka bwa Nungua, ari na bwo uwo mukobwa n’uwo muyobozi w’idini gakondo bakomokamo, bamaganye uko rubanda yarwanyije ubwo bukwe, bavuga ko uko kubunenga "guterwa n’ubujiji".
Nii Bortey Kofi Frankwa II, umuyobozi gakondo wo muri ako gace, ku cyumweru yavuze ko inshingano y’uwo mukobwa nk’umugore w’uwo munyedini ari "iy’umuco n’umugenzo gusa" aho kuba iza cyigore mu gitanda.
Ubusanzwe imyaka micye ishoboka yo gushakwa muri Ghana ni 18 gusa muri iki gihugu bakunze kubirengaho bagashaka abana batari buzuza imyaka yo gushaka.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, Polisi ya Ghana yavuze ko yamenye uwo mukobwa n’aho aherereye kandi ko we na nyina ubu barinzwe na polisi.
Polisi ya Ghana ikomeza itangaza ko irimo gukorana na minisiteri y’uburinganire, abana no kurengera imibereho hamwe n’ishami ry’imibereho myiza mu rwego rwo kumuha ( Naa Okromo w’imyaka 12) ubufasha bwa ngombwa mu gihe iki kibazo kirimo gukorwaho iperereza.
Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta uvuganira abakobwa ’Girls Not Brides’ uvuga ko 19% by’abakobwa bo muri Ghana bashakwa mbere yuko buzuza imyaka 18, ndetse ko 5% by’abakobwa baho bashakwa mbere yuko buzuza imyaka 15.
Tanga igitekerezo