Umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda wari uri mu kazi ke yahagaritse imodoka kugira ngo asuzume ko yujuje ibyangombwa maze uwari uyitwaye ahita amugonga amuta aho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, mu Burundi habereye amahanoa aho umuyobozi w’ikinyabiziga yagonze umupolisi wo mu muhanda wari umuhagaritse.
Ibi byabereye mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura hepfo gato y’ahahoze isoko rikuru hafi n’ahakorera Croix -Rouge.
Abari aho babwiye Kazoza FM dukesha iyi nkuru ko uyu mupolisi yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Probox igahagarara akanya gato yarangiza igahita igonga uyu mupolisi.
Bavuga ko uwari utwaye iyi modoka yagonze uyu mupolisi agisigara agaramye hasi aho yasigiwe ibikomere n’iyi modoka.
Nubwo uyu mushoferi yagonze uyu mopolisi ashaka gucika, ntibyaje kumuhira kuko yahise ahagarikwa n’abaturage babonye ibyo yari amaze gukorera ushinzwe umutekano.
Kuri ubu uyu mushoferi yashyikirijwe inzego zibishinzwe mu gihe uwagongewe mu kazi we yahise atangira kwitabwaho.
Muri 2022, Polisi y’u Burundi yatangaje ko mu mezi 6 hari abapolisi 37 bashinzwe umutekano wo mu muhanda bagonzwe bari mu kazi aho 2 muri bo bapfuye.
1 Ibitekerezo
Rukundo eric Kuwa 03/04/24
Nyiriyo restourant akurikiranwe rwose birakabije abobantu bagiy kuzadukura kukaboga.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo