Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yahishuye uko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira yavuye mu ngabo zari iza Ex FAR mbere yo kwinjira muri RPA yaje guhinduka RDF.
Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, ubwo yaganiraga urubyiruko rusaga 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kurwigisha amateka yaranze u Rwanda ndetse n’uruhare rufite mu guharanira kubaka ahazaza heza h’igihugu.
Ni urubyiruko rwibumbiye mu makoperative rurimo abamotari, Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers), abakarani, abanyonzi, abafotora, abatunganya imisatsi, abahoze ari abazunguzayi, abadoda inkweto n’abandi.
Muri iki kiganiro Gen Kabarebe yabajijwe n’umwe mu rubyiruko witwa Uwizeyimana aho Ingabo za Ex FAR zatsindwaga ku rugamba na RPA zajyaga.
Afande Kabarebe yasobanuye ko ku itariki ya 04 Nyakanga 1994 ubwo Ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Ingabo nyinshi zari iza Habyarimana zahungiye mu mashyamba ya Congo ndetse yemwe zinatwara abaturage.
Yavuze ko cyakora hari abasirikare 1,500 ba Ex FAR bari bamaze imyaka ine bahanganye ku rugamba na RPA Jenoside ikirangira banze guhunga, ahubwo baza kuyiyungaho.
Ati: "Hari 1,500 b’abasirikare b’Abofisiye batashoboye guhunga basigaye. Jenoside yahagaze gutya, baradusanga. Abo ni abantu twarwanaga imyaka yose. Badusanze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aravuga ati ’abo badusanze nimubakire’."
Gen Kabarebe yavuze ko na mbere y’uko Jenoside ihagarikwa, Perezida Paul Kagame mu mezi atatu yari yabanje yari yatanze itangazo kuri Radio Muhabura ahamagarira Ingabo za Habyarimana kudafatanya n’interahamwe gukora Jenoside ahubwo zikihuza na RPA kugira ngo bafatanye urugamba rwo kubohora igihugu.
Icyo gihe ngo nta basirikare ba Leta bemeye ubwo busabe, gusa ku bwa Gen Kabarebe, kuba batarabyemeye "si ukuvuga ko abari mu ngabo z’icyo gihe bose batabishakaga, hariho bamwe bashakaga kuza ariko batari bafite uko baza, ariko Jenoside ihagaze abenshi baradusanga."
Mu basirikare 1,500 bahise biyunga na RPA barimo na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen Albert Murasira; nk’uko Gen Kabarebe yakomeje abisobanura.
Ati: "Baraje baradusanga twivanga na bo. Uwari ufite ipeti rye ararigumana, uwari umuyobozi akomeza kuba umuyobozi, abaturutaga dutera amasaluti turakorana. Nta cyahindutse kidasanzwe ku ngabo za RPA zahagaritse Jenoside, ahubwo imbaraga zariyongereye."
"Abo badusanze bamwe baje bafite ubumenyi bwiza, bashobora gukora akazi keza; n’ubu barahari. Bamwe muri bo hari Minisitiri w’Ingabo, Gen Albert Murasira; we yadusanze ari Sous-Lieutenant, ubu ni Général-Major, ni Minisitiri w’Ingabo."
Murasira acyihuza na RPA ngo Perezida Kagame yamubajije ibyo yize ndetse n’icyo yakoraga; undi amusubiza ko yize imibare akaba yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Perezida Kagame ngo yahise amuha akazi mu biro bye, amushinga planning (igenamigambi).
Gen Kabarebe yavuze ko na nyuma y’aho hari abasirikare bari aba Ex FAR bagiye batsindwa bakihuyunga ku ngabo za APR, ku buryo byageze mu 1999 u Rwanda rufite Ingabo zibarirwa mu 57,000; zirimo 36,000 bahoze mu ngabo za Habyarimana.
Yavuze ko ibyo nta kibazo na kimwe byigeze biteza, ko ahubwo byongereye Igisirikare cy’u Rwanda imbaraga; ari na yo mpamvu cyashoboye kurwana intambara zitandukanye ndetse kugeza uyu munsi Ingabo zacyo zikaba zibasha kurinda ubusugire bw’igihugu.
Tanga igitekerezo