Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yemereye itangazamakuru ko mu ikipe ye nta mukinnyi afite uri ku rwego rwo gukina imikino nyafurika.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo APR FC yanganyaga na AS Kigali ibitego Bibiri ku bindi mu mukino utari warabereye igihe kubera ibyago iyi kipe y’ingabo yari yagize byo gutakaza umutoza wongereraga imbaraga abakinnyi.
Nyuma y’uyu mukino wari guhesha APR FC igikombe gusa AS Kigari ikazana kidobya, Thierry Froger yaganirije itangazamakuru maze yemeza ko nta mukinnyi bafite wahangana mu mikino nyafurika.
Mu mvugo irimo ukuri kwinshi, Thierry Froger abona ko APR FC nta bakinnyi ifite bazayifasha guhangana mu mikino nyafurika ubwo izaba yasohokeye u Rwanda.
Ashigiye ku kuntu yabonye abakinnyi be bakina ndetse n’indi minsi bamaranye kuko ariwe ubatoza, Thierry Froger abona abakinnyi afite nk’abo gukina mu Rwanda gusa.
Yagize ati: "Mu by’ukuri ngendeye ku byo twakinnye uyu munsi, kuvuga ko aba bakinnyi bagira icyo badufasha muri Afurika ntacyo kuko bose nta bushobozi, tujye tubwizanya ukuri Afurika bisaba urundi rwego ntabwo bababarira."
Thierry Froger yavuze ibi nyuma y’uko ikipe ya APR FC itari yatsindwa umukino muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2023-2024.
Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona ndetse irasabwa gutsinda umukino umwe igahita yegukana igikombe cya shampiyo mu gihe habura imikino ine ngo shampiyona irangire.
Bivuze ko APR FC nitwara shampiyona izahita isohokera u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League.
Haribazwa niba APR FC izasohokana aba bakinnyi umutoza yemeza ko ntacyo bakora ku rwego rwa Afurika gusa hari andi makuru avuga ko APR FC ikomeje gushaka abandi bakinnyi bazayifasha guhangana ku mugabane w’Afurika.
Thierry Froger yagizwe umutoza wa APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24, yasinye umwaka umwe ndetse amakuru akaba avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ititeguye kumwongerera amasezerano mashya.
Tanga igitekerezo