Ikigo gishinzwe kugenzura Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda (FDA) cyahagaritse ikwirakwizwa, n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’ umuti witwa Benylin Pediatrics Syrup, ukorwa n’uruganda rwitwa Johnson & Johnson, rwo muri
Afurika y ’Epfo.
Mu itangazo iki kigo cyanyujije ku rubuga rwa X, kivuga ko uyu muti wahabwaga abana bari hagati y’imyaka 2-12, wasanzwemo ibinyabutabire bigira ingaruka ku binyabuzima.
Uyu muti uhagaritswe mu Rwanda nyuma y’ibindi bihugu nka Kenya nabyo byawuhagaritse kubera iyo mpamvu.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Nigeria nibwo bwagaragaje ko uyu muti wifitemo ibinyabutabire byangiza ibinyabuzima ndetse ibyo byahise biba imbarutso yo guhagarikwa kwawo ku masoko amwe n’amwe.
Umuti Benylin Pediatrics Syrup nimero 329304 wahabwaga abana bari hagati y’imyaka 2 na 12 aho wabavuraga inkorora.
Tanga igitekerezo