Itsinda ry’abahanga mu mategeko bagaragaje ko mu iperereza ryakoze ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi Emmanuel Nkunduwimye ashinjwa, babajije abatangabuhamya barimo na Paul Rusesabagina.
Iri tsinda ryemeza ko Rusebagina wari umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines mu gihe cya jenoside, mu 2010 yaribwiye ko ubwe yiboneye Nkunduwimye yambaye imyenda ya gisirikare afite n’imbunda, ari kumwe na Georges Rutaganda.
Ni urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye umunyarwanda w’imyaka 65, ushinjwa uruhare ku byaha bya genocide yakorewe Abatutsi byatahuwe ko yicaga agakiza muri icyo gihe.
Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Mata 2024, urukiko rwumvise amajwi y’abahanga mu mategeko bakoze iperereza aho basanze uyu Nkunduwimye muri jenoside yaricaga agakiza.
Iryo tsinda rigizwe n’Ababirigi 6 bemeje ko Emmanuel Nkunduwimye batazira Bomboko yari kizigenza kugeza ubwo byose ntacyakorwaga atakizi.
Bemeje ko iperereza bakoze mu myaka irenga 10 basanze Nkunduwimye Emmanuel yaravugaga rikijyana mu Nterahamwe kandi yagize uruhare mu bishwe n’abafashwe ku ngufu.
BBC itangaza ko itsinda ry’abanyamategeko ryatanze urugero ko iperereza ryakozwe mu 2009 i Kigali nyuma yo kuganira n’abantu barenga 10 bemeje ko Nkunduwimye yari mu bakuru b’Interahamwe. Bavuze ko yatangaga intwaro agategeka Interahamwe kwica abari bari ku nzu yari afite igaraje.
Bavuze ko iryo perereza bakoze kandi bahuje n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, TPIR. Izo mpande zombi zasanze inzu ye yari izwi nka Amgar ari ho hari ibiro bikuru by’Interahamwe kandi ari ho hicirwaga Abatutsi, bamwe bagatabwa mu binogo rusange byari hafi y’iyo nzu.
Aho kandi hafatiwe kandi abakobwa n’abagore ku ngufu. Amwe mu mazina y’abahiciwe n’ahabafatiwe ku ngufu urukiko rwayasomeye Emmanuel Nkunduwimye mu ntahe.
Tanga igitekerezo