Ikipe ya Police VC ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika iri guhuza amakipe ava mu ibihugu bitandukanye yateye mpaga VGR (Volleyball Club Garde Republicaine) yo muri Congo.
Mu misiri hakomeje imikino nyafrika ihuza amakipe yo mu bihugu bitandukanye (African Volleball Club Championships) yitabiriwe n’amakipe arimo Gisagara VC na Police VC yo mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere Police VC yari gukina na VGR (Volleyball Club Garde Republicaine) yo muri Congo gusa uyu mukino ntiwabaye.
Police VC yateye mpaga VGR (Volleyball Club Garde Republicaine) yo muri Congo nyuma y’uko ibuze ku kibuga kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2022.
VGR (Volleyball Club Garde Republicaine) yo muri Congo ntiyari yagera i Cairo ahari kubera aya marushanwa (African Volleball Club Championships).
Uyu mukino utabaye wari witabiriwe na Ambasaderi w’U Rwanda Mu Misiri, IGP Dan Munyuza wari waje gushyigikira Police VC.
Police VC yateye mpaga VGR (Volleyball Club Garde Republicaine) nyuma y’uko muri wikendi yari yatsinzwe na KPA amaseti 3 kuri 1
[ "25-17", "23-25", "25-21", " 25-20"]
Tanga igitekerezo