Bola Tinubu, Perezida wa Nigeria azahurira na Macky Sall wa Senegal ku wa kane i Addis Abeba, muri Etiyopiya. Mu gihe uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cya Nijeriya akaba na perezida w’ubu wa ECOWAS rwari ruteganijwe ku wa mbere i Dakar rwasubitswe burundu.
Byari biteganijwe ko mu murwa mukuru wa Senegal, Bola Tinubu azaganira na mugenzi we wo muri Senegali ikibazo cya politiki gikomeje kubera muri iki gihugu nyuma yo gusubikwa kw’amatora ya perezida ateganijwe ku ya 25 Gashyantare.
Kuri uyu wa kabiri, itsinda ry’abadepite bagize ECOWAS bageze mu murwa mukuru wa Senegal mu rugendo rw’iminsi 3. Bagamaije kureba ibitera ibibazo bya politiki.
Isubikwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu, rikaba ryongereye manda ya Macky Sall kugeza nibura mu Kuboza kwa 2024, ryakongeje amakimbirane muri iki gihugu kuva muri mutarama uyu mwaka. Ku wa gatanu, abantu batatu bishwe mu myigaragambyo yo kwamagana iri subikwa.
Ni muri urwo rwego abahoze ari abaperezida Abdou Diouf na Adoulaye Wade, mu itangazo bahuriyemo basabye gutuza. Aba banyapolitiki bombi basabye ko ibiganiro byakurwa muri Senegali.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo