Perezida wa Afurika y’Epfo, Matamela Cyril Ramaphosa uherutse mu Rwanda agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri y’akazi muri Uganda.
Nyuma y’uko Ramaphosa avuye mu Rwanda aho yari yaje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye gusura Uganda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Biteganyijwe ko Ramaphosa azagera muri Uganda ku wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024 mu ruzinduko rw’akazi rugomba kumara iminsi ibiri.
Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi (Uganda na Afurika y’Epfo) nk’uko byemezwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Matamela Cyril Ramaphosa azakirwa na mugenzi we wa Uganda, Gen (Rtd) Yoweri Kaguta Museveni.
Perezida Yoweri Museveni na Ramaphosa baherukaga guhura muri Gashyantare 2023 mu nama yigaga ku Bucuruzi, Ubukerarugendo n’Ishoramari, yabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Tanga igitekerezo