Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente, ari i Luanda mu murwa mukuru wa Angola aho yitabiriye inama idasanzwe y’inama mpuzamahanga mu Karere k’ibiyaga bigari (ICGLR).
Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena, ikaza kubera i Luanda.
Ni ku ncuro ya 10 iyi nama iza kuba iba.
Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente uri muri Angola kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yayihagarariyemo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Byitezwe ko abitabira iyi nama baganira ku ngingo zitandukanye, zirimo amahoro, umutekano ndetse n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo