Nyina wa Gen. David Rubakuba Muhoozi, Edinance Kyomugyemo Rubakuba yapfuye ku wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki ya 1 Mata 2024.
Ku wa Kabiri nibwo habaye umuhango wo kwibuka ubuzima bw’uyu mubyeyi, ukaba warabereye mu rugo aho yari atuye i Buziga mu mujyi wa Kampala.
Misa yo kumusabira yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024 muri Saints Cathedral.
Biteganyijwe ko Edinance Kyomugyemo Rubakuba washakanye na Jackson Rubakuba wigeze kuyobora Polisi ya Uganda, azashyingurwa ku wa 4 Mata i Mbarara.
Gen. David Rubakuba yabaye umukuru w’ingabo za Uganda kuri ubu ni Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Icyishe nyina wa Gen. David Rubakuba ntabwo cyigeze gitangazwa mu itangazamakuru.
Tanga igitekerezo