Nkurunziza Jean Paul wahoze avugira ikipe ya Rayon Sports n’umugore we Nkusi Gogo wihebeye APR FC, bibarutse imfura.
Nyuma y’amezi agera ku 9 aba bombi barushinze baje kwibaruka umwana wabo w’imfura.
Jean Paul na Gogo bibarutse imfura y’umukobwo nyuma y’igihe kingana n’amezi 9 bamutegereje.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko bibarutse umwana w’umukobwa.
Mu butumwa yatambukije kuri uyu wa Mbere, Jean Paul yashimiye umugore we wamubyariye umwana w’umukobwa agatuma na we agiye kwitwa Papa.
Nkurunziza Jean Paul na Nkusi Gogo bashakanye muri Nyakanga umwaka ushize nyuma y’uko muri Mata bari basezeranye imbere y’amategeko.
Iyo mihango yose yari yabanjirijwe n’uwabaye mu Ukuboza 2022, aho Jean Paul yambitse impeta y’urukundo Gogo wamubyariye umwana mwiza w’umukobwa.
Muri Kamena umwaka ushize nibwo Nkurunziza Jean Paul yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’uko yari yerekeje muri Canada.
Tanga igitekerezo