Kuva igihugu cya Niger cyafatirwa ibihano byo mu karere n’umuryango CEDEAO (cyamaze nomkwikuramo) kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryo muri Nyakanga umwaka ushize, cyafashe ingamba zo gutangira kugurisha ibikomoka kuri peteroli byacyo mu bihigu bituranyi nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama y’abaminisitiri b’ibyo bihugu bashinzwe ingufu i Niamey. Ibyo bihugu ni Niger, Tchad, Burkina na Mali. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasomwe na Ndolenodji Alixe Naïmbaye, Minisitiri w’ingufu wa Tchad rigira riti "Twemeje kandi bashyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane ku itangwa rya mazutu na pateroli na Niger kuri Tchad, Burkina na Mali".
Nk’uko ikinyamakuru connaissancedesenergies.org kibitangaza, iri tangazo rivuga ko n’ibiganiro bikomeje kugira ngo na Togo nayo izahabwe kuri iyo Mazout.
Iyi nama iragaragaza "icyifuzo" cy’ibi bihugu "cyo kurushaho gushimangira ubufatanye" cyane cyane mu "ku bijyanye n’ingufu zikenewe muri ibyo bihugu".
Mali, Burkina, Niger na Tchad byose bigengwa n’ubutegetsi bwa gisirikare. Ibihugu bitatu bya mbere byahuriye mu ihuriro ry’ibihugu bya Sahel (AES) nyuma yo kwikura mu muryango wa CEDEAO.
Gusa itangazo rigenewe abanyamakuru ntiritanga ibisobanuro birambuye kuri ibyo bikorwa biri imbere, icya mbere cyasojwe n’ikiri hagati ya Niger n’ibi bihugu bine.
Kuva mu mwaka wa 2011, Niger itunganya utugungururu twa 20.000 ku munsi, tugizwa cyane cyane na mazutu na lisansi,mu gace ka Zinder, mu burasirazuba bwo hagati bw’iki gihugu.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2023, Niger yashyizeho umuyoboro munini wa peteroli mu rwego rwo kwitegura kugurisha bwa mbere peteroli idatunganije ivanywe muri Agadem (mu majyepfo y’iburasirazuba) ijya muri Benin bituranye.
Ishoramari rya miliyari 4 z’amadolari yo guteza imbere ibirombe bya peteroli (Ububiko bwa Akademi) na miliyari 2.3 z’amadolari yo kubaka umuyoboro wa peteroli bigomba gutuma bishoboka kongera umusaruro wa peteroli wa Niger ukagera kuri barrile 110.000 ku munsi, muri byo hakaba hagomba koherezwa mu mahanga 90.000 nk’uko bitangazwa na guverinoma.
Mu rwego rw’amashanyarazi, abaminisitiri kandi gahunda yo "gushyira mu bikorwa" umushinga wo guha ubutayu amashanyarazi, watewe inkunga na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB) kandi ugamije gutanga ingufu kuri Miliyoni 250 z’abantu mu bihugu bigize ibihugu bya Sahel.
Uyu mushinga wiswe "Desert to Power" ni gahunda ya miliyari 20 z’amadolari ya Banki Nyafurika Itsura amajyambere ifite intego yo guhindura Sahel agace kanini gatanga imirasira y’izuba ku isi ingana na MW 10,000.Ibihugu 11 byungukira muri uyu mushinga ni: Burkina Faso, Etiyopiya, Eritereya, Djibouti, Mali, Mauritania, Niger, Nijeriya, Senegali, Sudani na Tchad.
Mu mwaka wa 2012 uwari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, yatangaje ko Niger yavumbuye peteroli nyinshi mu burasirazuba bw’igihugu, muri Agadem, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 iki gihugu kibonye ubwigenge.
icyo gihe, Mahamadou Issoufou yijeje ko igihugu gifite ejo hazaza heza ha peteroli.Usibye Agadem, hari n’ibindi byiringiro by’indi peteroli ahitwa Bilma. Uyu musaruro utuma Niger idahaza gusa ibikenewe ku bicuruzwa bikomoka kuri peteroli inoze, ahubwo inanohereza mu mahanga, ibyo bikaba byombi bifasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu nk’uko byatangiye muri ubu bufatanye n’ibihugu byavuzwe haruguru. Niger ituranye na Nigeria igihugu cya mbere gicukura peteroli nyinshi muri Afrika ikaba iya 14 ku isi.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo