Perezida w’u Burundi, Ndayishimye Evariste yasabye abaturage be kumurwanirira nk’uko inzuki zirwanirira umwami wazo zimukurikira aho agiye hose.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024, nibwo Perezida w’u Burundi yatangije icyo yise inyigisho zo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.
Ibirori bifungura izi nyigisho byabereye ku mugaragaro mu Ntara ya Gitega kuri sitade Ingoma, aho byari byitabiriwe n’imbaga y’Abarundi bari baturutse mu duce dutandukanye.
Mu ijambo rifungura izi nyigisho, Ndayishimiye yijeje Abarundi bose ko amatora yo mu mwaka wa 2025 azagenda neza cyane kandi ko nta murundi n’umwe uzaba uyahejwemo.
Yamenyesheje Abarundi ko uburyo bwo gutegura ayo matora bwamaze gutegurwa gusa ngo abashaka gutera inkunga Leta mu matora ntibakumiriwe ndetse nta mukozi uzakatwa amafaranga yo gutegura amatora.
Perezida Ndayishimiye akomeza avuga ko abatazitabira amatora ku bushake bwabo, bazatorezwa n’abandi kandi ngo bagomba kumvira no kuyoboka uzaba watowe.
Yagize ati: "Uwiyimye uburenganzira bwo gutora abandi baramutorera kandi agomba gukurikira abatowe. Ntihagire umurundi n’umwe wiyaka uburenganzira bwo gutora kuko iyo udatoye baragutorera. Amatora niyo nzira nziza yonyine yo gushinga inzego ziyobora abanyagihugu."
Ndayishimiye avuga ko amatora atanga uburenganzira bwo kwishyira ukizana, ati: "Amatora ni cyo kintu cyonyine gitanga uburenganzira bwo kwishyira ukizana mu gihugu cyawe."
Umukuru w’igihugu akomeza asaba abaturage ayoboye kumurwanirira nk’uko inzuki zirwanirira umwami wazo.
Ati: "Tumere nk’inzuki zikorera umwami wazo kandi zikamuyoboka. Abarundi twigane rero iyo ngendo nziza. Hari itsinda ry’abarundi ryanga amatora, uwo mutima tuwurandurane n’imizi, twikubite agashyi."
Ndayishimye yabwiye abaturage ko amatora y’umwaka utaha azaba meza cyane ndetse ko nta muntu n’umwe uyakumiriwemo.
Tanga igitekerezo