Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Amerika yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu.
Umucamanza yavuze ko Munyenyezi ubwe yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiye bamwe mu bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside.
Munyenyezi yagize uruhare mu iyicwa rya bamwe mu batutsi mu mujyi wa Butare barimo umubikira wishwe na Munyenyezi ubwe akoresheje pistolet nk’uko byatangajwe n’umucamanza mu rukiko.
Umucamanza kandi yavuze ko imvugo z’abatangabuhamya zishinja Munyenyezi kugira uruhare mu iyicwa ry’uwo mubikira, zidashidikanywaho.
Abatangabuhamya bagaragaje ko uwo mubikira yatwawe mu modoka ya nyirabukwe wa Munyenyezi, ariwe Paulina Nyiramasuhuko amaze gusambanywa n’abasirikare ku mabwiriza yatanzwe na Munyenyezi, nyuma akaza kwicwa.
Munyenyezi yatanze amabwiriza hicwa abandi batutsi kuri za bariyeri mu mujyi wa Butare.
Yashinjwe kandi gufatanya ibikorwa by’ubwicanyi n’umugabo we Sharom Ntahobali ndetse na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri w’umuryango - abo bombi bafungiye i Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.
Beatrice Munyenyezi yireguye avuga ko abatanze ubuhamya bumushinja bavuze ibinyoma kandi ko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kwivuguruza.
Yemeza ko mu gihe cya jenoside yari atwite impanga ndetse ko yari anafite umwana muto w’uruhinja, bityo ko bitashobokaga ko ajya mu bikorwa by’ubwicanyi.
Umucamanza yavuze ko kuba yari atwitwe no kuba yari afite umwana muto bitamubuza gutanga amabwiriza yo kwica abantu. Yanashimangiye ko Munyenyezi ubwe yivugiye ko muri jenoside yigeze kuva i Butare akajya I Cyangugu nyuma akagaruka.
Abamushinja banavugaga ko bamuzi yiga muri kaminuza y’u Rwanda mu mujyi wa Butare, we akabihakana avuga ko jenoside yabaye yiga mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC riri muri uwo mujyi.
Mu rubanza mu mizi kandi, Munyenyezi yaburanye agaragaza ko we abona icyo azira ari kuba yarashatse mu muryango w’abahamwe n’ibyaha bya jenoside, akavuga ko ‘’icyaha ari gatozi’’ ko atagombye guhanirwa iby’umuryango yashatsemo wakoze.
Urukiko rwemeje ko ahamwa n ‘ibyaha bine kuri bitanu yarezwe, icyaha kitamuhama ni icyo gushishikariza gukora jenesode.
Abunganira Munyenyezi batangaje ko bagiye kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko mu buryo bwihuse.
Beatrice Munyenyezi n’umugore w’abana batatu akaba afite imyaka 54 yoherejwe kuburanira mu Rwanda na leta zunze ubumwe za Amerika (USA).
1 Ibitekerezo
seseseko Kuwa 13/04/24
Nonese hari ubutabera yarategereje ahongaho
Subiza ⇾Tanga igitekerezo