Aho ageze hose bamwamaganira kure bamwita umutinganyi gusa we ahamya ko atari we aho yemeza ko ari umugabo kuko anafite umugore n’abana.
Uwo ni uwitwa Samuel Minani wo mu Burundi usanzwe ari umugabo gusa yitwara nk’abagore kuko yambara imyenda y’abo ndetse kandi yisiga n’ibirungo by’ubwiza bizwi ku bagore.
Aho ageze hose bamwamaganira kure kubera imico ye batabasha kwiyumvisha.
Yagize ati: "Hari n’igihe mba ndimo ndagenda nkumva abambwiye ngo ’toka dayimoni!’
Uyu mugabo w’imyaka 45, yiyita Bebi (Baby) agashya kaba iyo uramutse umuhamagaye irindi zina ritari iryo, ntashobora kukwitaba.
Aganira na BBC Gahuza, Samuel Minani yavuze ko atangira kwadukana imico y’abagore kandi ari umugabo, byatangiye ubwo mu gihugu bahigaga abagabo ngo babice maze we yigira inama yo kwiyoberanya.
Mu kwiyoberabya, Samuel yigize umugore maze abicanyi bamunyuraho ntibamwica. Kuva icyo gihe yahisemo guhita akomeza kwitwara nk’abagore kuko byari byamurokoye.
Yagize ati: "Urabizi ibintu by’intambara, baraje nyine badusanga ahantu twari twahungiye. Numva ijwi rimbwira ko nakwiyoberanya. Numva ko igihe cyanjye cyo gupfa cyigeze. Bisaba ko nihindura umu mama, nahise mbikora kandi byarankijije. Baraje babona twese turi aba mama bahita basubira inyuma..."
Avuga ko kenshi we n’umugore we bambarana imyenda ndetse bakanatizanya udusakoshi bitwaza iyo bagiye ahantu hatandukanye.
Minani asanzwe akora umwuga wo gukora amaterefone, amaradiyo, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga (appareils electroniques).
Abaturanyi ba Minani bemeza ko babanye neza ariko bakanavuga ko batajya biyumvisha iby’uwo mugabo.
Sabina Nahimana avuga ko yatangaye cyane abonye umugabo wambara nk’abagore.
Umugore we wa mbere batandukanye babyaranye kabiri. Kuri ubu ari kumwe na Denise Irambona na we bamaze kubyarana Kabiri.
Tanga igitekerezo