Ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, rwitabiriye umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri BK Arena.
Ni umugoroba wagombaga kubanzirizwa n’urugendo rwo Kwibuka, (Walk to Remember) ariko rwasubitse kubera imvura.
Abitabiriye uyu mugoroba bashimishijwe n’ukuntu muri BK Arena hari hateguwe mu buryo budasanzwe.
Mu kibuga ahasanzwe hakinirwa imikino imwe n’imwe hari hubatswe igiti kinini cyakoraga ku gisenge gusa amashami yacyo atendera.
Icyo giti cyari gifite imizi ishinze hasi muri BK Arena gusa cyari gikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwo ku rundi rwego. Cyari cyigizwe n’amatara atandukanye ndetse n’indi mitako.
Ababonye iki giti ntibamenye igisobanuro cyacyo gusa haje gutangwa ibisobanuro Bitatu cyari gifite bijyanye n’umunsi wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igisobanuro cya Mbere ni amashami n’amababi bisobanura ubutabazi n’uburinzi abahigwaga muri Jenoside bari bakeneye ariko batabashije kubona. Uyu munsi, Abanyarwanda barabifite.
Igisobanuro cya Kabiri ni igihimba cy’iki giti gisobanura indoto z’abakiri bato, n’ubushobozi bifitemo, bimurikiwe n’urumuri rw’icyizere.
Icya Gatatu ni imizi y’igiti itwibutsa gusigasira amateka n’umuco byacu, byo shingiro y’ibindi byose, ari na ho tuvoma indoto n’imbaraga zo kugera kure mu rugendo rwo kubaka u Rwanda twifuza.
Tanga igitekerezo