Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yamenyesheje abakozi b’inzego za Leta n’izabikorera, ko tariki ya 8 Mata 2024 ari umunsi w’ikiruhuko bitandukanye nk’uko byari bisanzwe.
Ubundi byari bimenyerewe ko iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera z’icyumweru (weekend), umunsi ubanziriza icyumweru uba ikiruhuko, gusa ibyo si ko bigenda ku itariki ya 7 Mata umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Itegeko rigena ko iyo umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uhuriranye umunsi w’impera z’icyumweru (weekend) nta kiruhuko kiba ku munsi ukurikiyeho gusa kuri iyi nshuro hatanzwe ikiruhuko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ikiruhuko cyo ku itariki ya 08 Mata 2024, gikurikira umunsi u Rwanda rutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri tangazo rije rivuguruza iryari ryasohowe ku wa Gatandatu tariki ya 6 Mata ryavugaga ko ku wa Mbere tariki ya 08 Mata 2024 atari umunsi w’ikiruhuko.
1 Ibitekerezo
ndumiwe barutwanayo Kuwa 08/04/24
Iki kiruhuko rwose nticyari gikenewe. Unu
Subiza ⇾Tanga igitekerezo