Ku Bitaro Bikuru bya Kibuye i Karongi, abaturage baturutse mu bice bitandukanye bagiye kwivuza uburwayi butandukanye bashima amahirwe babonye yo kubonana n’inzobere z’abaganga mu bikorwa by’ubuvuzi bwegerejwe abaturage bizamara ibyumweru bibiri, byatangiye gutangwa kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 16 Mata 2024.
Inzobere z’abaganga bo mu Ngabo z’u Rwanda zaturutse mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombeni zo zirimo gutanga ubuvuzi butandukanye abaturage bemeza ko batari basanzwe babona aho bivuriza.
Umwe muri aba baturage wavuye ku Nkombo mu Karere ka Rusizi, Nyiransabimana Alphonsina ushaka kwivuza uburwayi bwo mu nda amaranye imyaka itanu, yavuze ko amaze kujya mu bitaro birenga bitatu byo mu Ntara y’Uburengerazuba adakira ahubwo arushaho kubabara ndetse ngo aho hose yaciye mu cyuma babura indwara.
Yizeye ubuvuzi azahabwa n’abaganga b’inzobere z’Ingabo z’u Rwanda ziri ku Bitaro Bikuru bya Kibuye nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.
Uyu ni umwe mu baturage benshi bazindukiye ku Bitaro Bikuru bya Kibuye i Karongi, bagiye kwivuza indwara zitandukanye barwaye ndetse hari n’abazimaranye igihe.
Barimo n’abivuza indwara badakunze kuvurirwa ku bitaro n’amavuriro bibegereye kubera ko nta nzobere zazo zihaba.
Aba baturage bishimira ko begerejwe ubuvuzi hafi kandi buri gukorwa n’inzobere bamwe muri bo bari barahawe gahunda yo kuzazisanga i Kigali.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Violette, yavuze ko ubwinshi bw’abaturage bagiye kwivuza bugaragaza icyizere bafitiye Ingabo z’u Rwanda kubera serivisi nziza zitanga.
Yavuze ko ari n’umwanya mwiza wo kubonana n’abaganga b’inzobere Ibitaro Bikuru bya Kibuye bidasanzwe bigira.
Byibuze buri kwezi, Ibitaro Bikuru bya Kibuye byohereza mu bitaro by’i Kigali abarwayi batari munsi ya 20 kwivurizayo indwara bidafite inzobere zizivura. Izo zirimo indwara z’amagufwa, izo mu muhogo n’izindi.
Tanga igitekerezo