Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu ( Islamic State) watangaje ko uragaba ibitero by’iterabwoba kuri sitade enye zirakira imikino ya Champions League kuri uyu wa Kabiri no ku wa Gatatu.
Ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024, binyuze mu kinyamakuru The Al Azaim Foundation gitangaza amakuru y’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu, cyavuze ko bari gutegura ibitero byo kwica abantu bose bazitabira imikino ya Champions League.
The Al Azaim Foundation yasohoye ifoto iriho amazina ya Sitade Enye zizakira imikino ya Champions League arizo: Parc des Princes, Santiago Bernabeu, Metropolitan na Stade ya Emirates, iriho amagambo agira ati: "Bice bose."
Kuri iyo foto hariho n’abamwe mu barwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu ndetse bahamya ko bagomba kwica abantu bose bazaba bari kuri izo sitade.
Guverinoma ya Espagne yakajije umutekano ku masitade yabo azakira imikino ya Champions League.
Ikinyamakuru AS kivuga ko Leta ya Espagne yahisemo abantu 3,000 bagomba kuba bashinzwe umutekano ku mukino wa Real Madrid na Manchester City n’uwa Atletico Madrid na Borussia Dortmund.
Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu uhuruka kugaba ibitero nk’ibyo ku ya 22 Werurwe mu nzu nini y’ibitaramo ya Crocus City iherereye i Moscou, mu Burusiya.
Tanga igitekerezo