Professor Senait Fisseha ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ethiopia yagarutse ku kintu cyatumye ava aho yari atuye muri Amerika akaza gutura mu Rwanda we n’umuryango we.
Aganira n’ikinyamakuru Telegraph, Professor Senait Fisseha yavuze aho igitekerezo cyo kuza gutura mu Rwanda cyavuye, ndetse anagaruku ku byo yasanze mu Rwanda rwiyibatse mu buryo amahanga atangarira nyuma yo kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Professor Senait Fisseha yagize ati: "Ku wa 25 Gicurasi 20200, ndi mu rugo muri Omaha i Nebraska ndi gutanga ubufasha muri World Health Organization hifashishijwe ikoranabuhanga uvuga urebana n’undi (Video call) ku cyorezo cya Covid-19, ubwo najyaga ku mbuga nkoranyambaga nabonye amashusho y’abapolisi batatu b’abazungu batsikamiye umugabo w’umwirabura (George Floyd). Umwe yari yashyize ivi rye ku ijoshi ry’uwo mwirabura. Ijambo rye rya nyuma ni ’Ntabwo ndi guhumeka’.
Nk’umunya-Ethiopia w’umunyamerikakazi yishimiye amahirwe yaherewe muri Amerika, kuko ariho yize amashuri ye yose ndetse akaba ari naho yakoreye akazi ke gusa nk’umubyeyi wari ufite abana Bane b’ingimbi byongeyeho b’Abirabura yatangiye kugira ubwoba kubera urupfu rwa George Floyd. Ako kanya yahise ava kuri video call atangira gutekereza impinduka.
Yatangiye gutekereza igihugu yakomerezamo akazi ke cyo muri Afurika maze u Rwanda ruza imbere kuko we n’umugabo we n’abana bari bamaze umwaka umwe barusuye. Nk’umuryango, bemeranyijwe kuza gutura mu Rwanda aho abantu batari barusura barufata nk’igihugu cyabayemo Jenoside kandi cyikiri muri ayo mateka asharira.
Icyo gihe Professor Senait Fisseha afata uwo mwanzuro yari umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere w’amategeko gusa yari azi neza ibyago byabaye. Kuri ubu yaje kumenya neza ko Ububiligi bwakoronezaga u Rwanda icyo gihe butagize icyo bukora ndetse harimo n’ibihugu nk’Ubufaransa, UK, Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye byari bifite ijambo rikomeye ku isi, byarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mubyeyi avuga ko adahangayikishijwe n’abana be bari mu Rwanda kuko Perezida ari Kagame Paul, wanditse amateka mu guhashya ubukene bwari ingutu mu gihugu.
Ku iterambere ry’u Rwanda, Professor Senait Fisseha avuga ko riri ahashimishije kuko Leta yashoye mu iterambere ry’ibikorwaremezo, ubukerarugendo n’inganda. Mu kwihaza ku biribwa kandi ashimangira ko u Rwanda ruteza imbere uru rwego kuko rwashyizwe mu buryo bugezwe biva muri gakondo izwiho gutanga umusaruro muke.
Professor Senait Fisseha avuga ko umutekano wo mu Rwanda ari wose ndetse ko n’umukobwa we adatinya gutembera mu mihanda ya Kigali kuri Moto ye aho aba yajyiye gusura abaturanyi babo.
Mu rwego rw’ubuvuzi, Professor Senait Fisseha yongeye gushimangira ko ruhagaze neza nk’uko yari yabitangaje muri Rwanda Day iheruka kubera i Washington DC aho yavugiye ko we n’umuryango we bitabasaba gutega indege bagiye kwivuza ko ahubwo bivuza mu Rwanda.
Mu ntama y’Igihugu y’umushyikirano yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, Professor Senait Fisseha yarayitabiriye ndetse anashimira byimaze Perezida Paul Kagame ku bw’iterambere amaze kugeza ku Rwanda.
Porofeseri Senait Fisseha ni umuganga w’umunyamategeko, akaba impuguke mu buzima rusange ku isi, ikindi kandi ni Visi Perezida wa gahunda y’isi yose muri Fondasiyo ya Susan T Buffett.
Tanga igitekerezo