Umujyi wa Mbeya n’uwa Arusha muri Tanzania byibasiwe n’imyuzure yangije ibintu byinshi nyuma y’imvura nyinshi cyane imaze iminsi yibasira iki gihugu.
Ingo nyinshi n’amaduka byo muri iyo mijyi byangijwe n’imyuzure ni mu gihe amateme menshi nayo yamaze gusenyuka, bibangamira ubuhahirane muri iki gihugu.
Mu duce tumwe na tumwe ibikoresho bitandukanye ndetse n’amamodoka n’amapikipiki byatwawe n’uwo mwuzure wasize iheruheru abaturage n’igihugu muri rusange.
Tatu Kisaburi utuye mu gace ka Kisongo mu karere ka Arumeru yabwiye ikinyamakuru The Citizen ko amazi yabateye mu nzu maze bashaka uko bafungura amadirishya ngo basoke biranga, maze birangira basohotse baciye mu gisenge.
Ibikoresho byose byo mu nzu ya Tatu byasohowe n’amazi maze ibitaremereye bitembanwa n’amazi biruhukira mu bishanga.
Lydia Mollel na we utuye mu gace kamwe na Tatu yavuze ko yari aryamye maze amazi amusanga mu nzu aryamye n’umuhungu we atangira gutabaza asaba ubufasha ari nako umuhungu we yari ari kurira, amazi amaze kuba menshi mu nzu, uyu mubyeyi yafashe umwana we amunyuza mu gisenge cy’inzu babona kurokoka uwo mwuzure.
Osward Manjejele uyobora ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi, yavuze ko batabaye abantu 8 bari batwawe n’amazi abandi bagwiriwe n’ibikuta ndetse banarohora bimwe mu bikoresho byari byatwawe n’umwuzure.
Mu mujyi wa Mbeya ingo zigera kuri 208 zo mu duce nka Bugema, Ilopa, Kyela zakuwe mu byazo n’uwo mwuzure.
Tanga igitekerezo