Kuri uyu wa Kabiri, ingabo zirwanira mu kirere za Nigeria zavuze ko ibitero by’indege byahitanye abayobozi batatu b’iterabwoba n’abarwanyi babo 30 muri Leta ya Borno mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.
Umuvugizi Edward Gabkwet mu itangazo rye, ko Ali Dawud, Mallam Ari na Bakurah Fallujah biciwe hamwe n’abarwanyi babo ku itariki ya 13 Mata aho bari bihishe mu ndiri y’umutwe wa ISWAP (Islamic State’s West Africa Province) mu mudugudu wa Kolleram ku nkombe z’ikiyaga cya Tchad.
Yavuze ko imodoka nyinshi z’abaterabwoba, amapikipiki n’umutungo w’ibikoresho byangiritse nkuko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ikomeza ivuga.
Itangazo rigira riti: "Amakuru yakusanyijwe nyuma y’igitero cy’indege yerekana ko igitero cyo mu kirere cyatsembye neza ikigo cy’ingenzi cyari muri Kolleram, kikaba cyari ihuriro ry’ibikorwa by’ubuhinzi by’abaterabwoba, birimo n’imashini zisya".
Gabkwet yavuze ko igitero cyahungabanyije cyane ubushobozi bw’ibikorwa bya ISWAP.
Yongeyeho ati: "Ibi bitero by’indege byuzuza imbaraga zikomeje gukorwa n’ingabo zirwanira ku butaka mu kiyaga cya Tchad kandi byerekana intambwe ikomeye yatewe mu kurwanya iterabwoba muri Nigeria".
Tanga igitekerezo