Ku wa kane, guverinoma ya Haiti yatangaje ko yongerewe isaha yo gutaha hagamijwe guhagarika ibitero by’agatsiko k’urugomo byahagaritse umurwa mukuru wa Haiti Port-au-Prince.
Abayobozi bavuze ko imyigaragambyo rusange nayo yabujijwe mu murwa mukuru ndetse no hanze yawo.
Agatsiko k’abagizi ba nabi kagenzura igice kinini cy’umurwa mukuru ndetse n’imihanda igana ku butaka busigaye, bamaze iminsi myinshi bagaba ibitero ku ngabo z’igihugu mu gihe Minisitiri w’intebe Ariel Henry adahari. Uyu kugaruka nabyo byabaye nk’ibigorana cyane ko ayo mabandi yavuze ko naza azicwa.
Ku cyumweru, ibihe bisanzwe byari byashyizwe mu gihugu birimo kugena amasaha yo kuba abantu bageze mu rugo, biherekejwe n’isaha yo gutaha,byatangajwe nyuma y’igitero cyagabwe kuri gereza n’udutsiko twitwaje intwaro bigatuma imfungwa ibihumbi n’ibihumbi zihunga.
Ariel Henry yari amaze igihe kitari gito mu gihugu cye, bigaragara ko ari mu gihirahiro kubera ko abayobozi benshi biyongera basaba ko yegura.
Iki gihugu, kuri ubu kidafite perezida cyangwa inteko ishinga amategeko, nta matora yigeze abamo kuva mu 2016, kandi Ariel Henry washyizweho na Perezida Jovenel Moïse mbere gato y’iyicwa rye mu 2021, yagombye kuva ku mirimo ye mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka. Ibi biri mubyo ayo mabandi n’abandi bamugira inama bamusaba mu rwego rwo kugira ngo imvururu zihoshe.
Agatsiko k’abagizi ba nabi kagenzura cyane cyane imihanda iva Port-au-Prince igana mu tundi turere, mu minsi yashize yibasiye ahantu hakomeye mu gihugu. Nk’uko igitangazamakuru Synapoha kibitangaza, kuva ibitero by’aka gatsiko byatangira, inyubako za polisi 10 zarasenyutse ndetse n’amagereza abiri y’abasivili araterwa ndetse n’imfungwa ziratoroka.
Ku wa kabiri, umuyobozi w’agatsiko gakomeye, Jimmy Chérizier uzwi ku izina rya « Barbecue », yavuze ko "niba Minisitiri w’intebe Ariel Henry ateguye mu maguru mashya kandi umuryango mpuzamahanga ugakomeza kumushyigikira, igihugu kirimo kwerekeza mu ntambara y’abenegihugu izatera jenoside".
Bwiza.com
Tanga igitekerezo