Kuri uyu wa 10 Mata 2024, Abayisilamu bo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan bari bamazemo igihe kirenga ukwezi. Mu Rwanda uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Abayisilamu basabwe kwirinda ibirori n’imyidagaduro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mata 2024, nibwo Abayisilamu b’isi yose basoje igisibo cya Ramadhan ndetse banakora umunsi mukuru wo gusoza icyo gisibo
Mu Isengesho ryo ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, Abayisilamu basabwe kwirinda ibikorwa by’imyidagaduro n’ibirori kuko uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri sengesho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi bo mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al-Fitr wasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 20224.
Ryitabiriwe kandi n’bayobozi barimo Minisitiri w’urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ndetse n’abakinnyi batandukanye nka Hakizimana Muhadjiri, Habimana Hussein Rutanga Eric n’abandi.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wishimiye ko basoje igisibo neza ndetse n’abayisilamu basabwa gukomeza kwitwara neza ndetse banabibutsa ko uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko batagomba gukora ibirori.
Sheikh Salim Hitimana, Mufti w’u Rwanda, yashimye Inkotanyi zitanze zikabasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasaba Imana gukomeza kurinda igihugu, gukomeza kugiha umutekano usesuye no kurinda abayobozi b’igihugu.
Eid al-Fitr ni umunsi w’ibyishimo ku bayisilamu aho basangira n’inshuti n’abavandimwe abandi bagakora ibirori by’ubusabane, gusa kuri ubu wahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kwezi kwa Ramadhan muri uyu mwaka hatanzwe inkunga ku miryango ibihumbi icyenda hanatangwa miliyoni 27,2 Frw zaguzwemo ibyo kurya byahawe Imiryango 5,000 itishoboye yo hirya no hino mu gihugu nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC).
Tanga igitekerezo