Abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko ibiro bya Perezida Joe Biden, byaburiye ko iki gihugu kitazajya mu gitero na kimwe cya Israel cyo kwihorera kuri Iran, nyuma y’aho iki kigabye kuri Israel igitero cya mbere giturutse ku butaka bwacyo nyuma y’imyaka myinshi ishize.
Indege za drones na za misile byose hamwe birenga 300 byarashwe kuri Israel mu ijoro ryo ku wa Gatandatu. Iran yavuze ko byari ukwihorera ku gitero cyo ku itariki ya 1 Mata (4) ku ishami rya ambasade yayo muri Syria cyahitanye abasirikare bakuru ba yo.
Izo drones na missiles hafi ya zose zahanuwe na Israel, Amerika n’abasirikare b’ibihugu by’inshuti, mbere y’uko zigera aho zari zigambiriye nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Abayobozi bavuze ko Perezida Joe Biden yashishikarije Israel kwiga ku gisubizo cyayo "mu bwitonzi".
Avugana n’abanyamakuru ku Cyumweru, umwe muri aba bayobozi muri Amerika yavuze ko Biden yasabye Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, "gutekerezanya ubwitonzi cyane no kureba kure", ku kuntu abasirikare b’igihugu cye basubiza kuri icyo gikorwa cya Iran kitari cyarigeze kibaho mbere, cyabaye igitero cya mbere kitaziguye cya Iran kuri Israel.
Uwo mutegetsi yavuze ko ubutegetsi bwa Biden bwemeza ko Israel "yageze ku ntego yayo" mu bushyamirane bwayo na Iran buheruka, bwatangiye ubwo ba komanda bo ku rwego rwo hejuru mu gisirikare cya Iran bicirwaga mu nyubako y’ishami rya Ambasade ya Iran i Damas.
1 Ibitekerezo
akumiro Kuwa 15/04/24
ese BBC mubona yavuga iki koko? ngo hafi ya zose bazihanuye?? ese niba hari niyabacitse baba batangaje icyo yakoze???
Subiza ⇾iyi ni nka ya mikino ba Rambo
Tanga igitekerezo