Impuzamashyaka ya AFC ya Corneille Nangaa, itangaza ko yakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya UDPS muri diaspora.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’iri huriro mu bya Plitiki Lawrence Kanyuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mata 2024 mu butumwa yanditse ku rukuta rwa Twitter(X).
Yavuze ko abantu benshi bakomeje kuva kuri iri shyaka riri ku butegetsi biyunga kuri AFC.
Uretse abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS biyunga kuri iri huriro, abandi Banyekongo bavuye mu bihugu byo ku mugabane wo hanze ya Afurika bagenda bihuza na Alliance Fleuve Congo bakomeje kwiyongera.
Yagize ati: “Turi i Rutshuru hamwe n’abayobozi bakuru bari bakomeye muri UDPS ndetse n’abandi Banyekongo bavuye muri diapora biyunze kuri Alliance Fleuve Congo.”
Abadiyasipora bazanye na Angel Kalonji, baje bavuye Canada, Amerika no mu Bihugu byo mu Buraya aho bari bakomeye mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bayobozi biyunze na AFC nyuma y’uko kugeza ubu imirwano ihuza abafatanyabikorea ba FARDC na M23 ikomeje. Izi mpande zombi bikaba bitazwi niba bazumvikana binyuze mu biganiro cyangwa niba zizakomeza kurwana kugeza ubwo hari uruhande rwemeye kumanika amaboko.
Imiryango Mpuzamahanga cyakora yakomeje kugenda ishishikariza impande zombi ko zagumya gushyira imbere ibiganiro kugirango intambara ihagarare ariko Leta ya Congo iranga ibitera utwatsi ko itaganira n’inyeshyamba.
Ni mu gihe M23 ikunze gutangaza ko izakomeza kurwanirira abaturage bakomeje kwamburwa uburenganzira bwabo muri iki gihugu by’umwihariko ababarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
1 Ibitekerezo
ukweli Kuwa 16/04/24
M23 yitondere aba bantu baza kuriya kandi mu by’ukuri ntaho iragera.
Subiza ⇾M23 imaze iminsi itajya imbere ngo ibohoze abanyekongo bakomeje kwicwa no kwamburwa na leta ya DRC nabo bafatanije.
Aba bantu baza rero bihujwe nuko na M23 igenda ibura no kutajya imbere birebweho neza ko batazayigambanira ikarangira itageze ku ntego yo gucyura impunzi zo muri Kivu.
Tanga igitekerezo