Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kugaba igitero ku ndege yayo y’intambara nkana, nyuma y’uko ivogereye ikirere cy’u Rwanda ikaraswa.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Congo Kinshasa yavogereye ikirere cy’u mu karere ka Rubavu, ihita iraswa n’Ingabo z’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye yemeje ko iriya ndege ikimara kuvogera ikirere cy’u ku nshuro ya gatatu hahise hafatwa ingamba (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
25 January 2023, by BABOU Benjamin -
Uhuru Kenyatta yagiye kuganira na Ndayishimiye ku bibazo bireba u Rwanda
4 November 2022, by TUYIZERE JDUhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yageze i Bujumbura, aho yagiye kuganira na Perezida w’u Burundi akaba n’Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, ku bibazo by’umutekano muke mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Uyu munyapolitiki usanzwe ari umuhuza wa Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro yemeye kujya mu biganiro by’amahoro, yaherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Mathuki.
Ubwo (…) -
Gen Abel Kandiho wakunze kwikomwa n’u Rwanda yambuwe inshingano zo kuyobora CMI
25 January 2022, by BABOU BenjaminPerezida wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yambuye Maj Gen Abel Kandiho inshingano zo kuyobora Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Maj Gen Kandiho yoherejwe mu butumwa bwihariye muri Sudani y’Epfo, asimburwa na Maj Gen James Birungi wari umaze umwaka urenga akurikirana ibikorwa byo kugenzura no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo za Sudani y’Epfo zikiri mu rugendo rwo kwiyubaka.
Umugaba w’Ingabo za Uganda (…) -
Dr Murigande yasubije Sekimonyo uvuga ko Tshisekedi afite ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu biganza
7 July 2022, by TUYIZERE JDDr Charles Murigande wamaze igihe kinini muri guverinoma yasubije Umunyekongo Dr Jo Sekimonyo watangaje ko ahazaza h’u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo hari mu maboko ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi.
Dr Sekimonyo mu nyandiko y’igitekerezo cye, yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini kuri RDC, bityo ko igihugu cyabo gihagaritse imikoranire yose na rwo mu rwego rw’ubukungu, rwahungabana.
Yagize ati: "Ubukungu bw’u Rwanda, igihugu n’abagituye (…) -
Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye i New York ku buhuza bwa Macron
21 September 2022, by BABOU BenjaminAmakuru aturuka i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bagiranye ibiganiro ku buhuza bwa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Aba bakuru b’ibihugu uko ari batatu i New York bahitabiriye inteko rusange isanzwe ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu ni umwe mu bagejeje ijambo ku bitabiriye iriya nteko rusange, nyuma ya Tshisekedi na we wabagejejeho ijambo ku wa (…) -
Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi_Perezida Kagame
7 November 2021, by BABOU BenjaminPerezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye umuhungu wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema, Eric Gisa Rwigema, gutaha mu Rwanda akaba mu gihugu se yarwaniriye; bitihi se akajya arusura.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Teta Gisa, mushiki wa Eric Gisa.
Aba bombi ni bo Maj Gen Fred Gisa Rwigema yabyaranye na Madamu we Jeannette Rwigema, mbere y’uko arasirwa i Kagitumba ku itariki ya 02 Ukwakira mu 1990. Byari nyuma y’umunsi umwe wonyine (…) -
Ishusho y’umujyi wa Huye nyuma yo kuvugururwa: Amafoto 30
26 August 2020, by Biregeya JustinUmujyi wa Huye (Butare ya kera) uherere mu Karere ka Huye, kamwe mu munani tugize intara y’amajyepfo, nako kagizwe n’imirenge ya Huye, Ngoma (ni wo ugize igice kinini cy’umujyi), Tumba, Karama, Gishamvu, Simbi, Rwaniro, Kinazi, Rusatira, Maraba, Mbazi, Kigoma, Mukura na Ruhashya.
Uyu mujyi uri muri 6 yunganira Umujyi wa Kigali, iri gushyirwamo imbaraga nyinshi mu kuzamurirwa ibikorwa by’iterambere, byaba bwite ndetse n’ibya rusange nk’ibikorwaremezo.
Bwiza.com yazengurutse uyu mujyi (…) -
Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC basobanuye ko bagiye muri RDC ari benshi
29 May 2022, by TUYIZERE JDAbasirikare babiri b’u Rwanda igisirikare cy’iki gihugu cyemeza ko baherutse gushimutwa n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, basobanuye ko bagiyeyo ari benshi.
Nk’uko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyabitangaje kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, aba basirikare: Corporal Nkundabagenzi Elysée na Private Ntwari Gad, bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, nyuma yo kurasa za roketi mu karere ka Musanze tariki ya 23 Gicurasi 2022.
FARDC yashyize (…) -
Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
14 August 2020, by BABOU BenjaminKaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama, yandikiye Karasira Aimable wari umwarimu wayo imubwira ko imwirukanye mu bakozi bayo kubera amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Mu ibaruwa yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa UR, Prof. Philipp Cotton, Karasira yabwiwe ko yirukanwe nyuma yo "guhuriza hamwe amakosa [ye] ashingiye ku myitwarire."
Prof. Cotton yagize ati: "Mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanwe mu kazi kawe muri Kaminuza y’u (…) -
Muhire yahishuye ko umukunzi we ari we wamuhaye impyiko, ubwo ize zombi zari zirwaye
8 February 2021, by TUYIZERE JDTariki ya 23 Nzeri 2020 ni bwo BWIZA yabagejejeho bwa mbere inkuru y’umusore witwa Muhire Jean Claude, ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; akaba yari rwaye impyiko zombi zagombaga gusimbuzwa kugira ngo akomeze kubaho, umuvuduko ukabije w’amaraso na Anemiya.
Icyo gihe yari amaze amezi 17 yivuriza mu bitaro bya Kigali (CHUK), abwira iki gitangazamakuru ko yaje no kubona “urubyiruko mugenzi we wemeye kumuha impyiko” ariko agahura n’inzitizi zikomeye zo kujya gusimburizwa izi (…)