Home > ... > Forum 19546

Rwanda: Igwingirabitekerezo ni ingaruka z’inyigisho nyobokamana

15 August 2021, 15:31, by Samuel & Philippe

Muvandimwe, ikibazo si Bibiliya n’ibindi bitabo, ikibazo ni icyaha cyaritse mu mutima wanjye n’uwawe bishobora gutuma amaso yacu areba ibiri hafi kandi twibwira ko dufite ubwenge n’ubushishozi bwinshi, kandi Imbere y’Imana tutabona, kwambaye ubusa,ndetse turi abatindi bo kubabarirwa (Ibyah.3:14-21).

Ntidukwiriye kwibasira Bibiliya n’Ibyera kuko ’byadukomera gutera imigeri ku mihunda’(Ibyak.26:14), Kuko ’ntacyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri ,keretse kukurwanira’(2Timoteyo13:8).

Reka tuzirikane ko ’Kubaha Uwiteka aribyo shingiro ry’ubwenge nyakuri kandi kumenya Uwera nibyo buhanga’(Imigani9:10).

Rero, inama nziza kuri buri wese ni iyi: "We kwishingikiriza ku buhanga bwawe" (Imigani3:5), kandi ibyo ab’isi bita ’ubupfu’ bw’ibibwiriza nibyo Imana yahisemo kubakirisha ngo batarimbuka bibeshya ko basobanutse (1Korinto1:21).

Nimureke twe gushukwa n’ubucurabwenge bw’isi kuko tugirwa inama igira iti "....ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’iby’Imana."(1Timoteyo6:20)

Muvandimwe kandi bavandimwe,ubwenge bwacu bwakemura iby’ubuzima bwa none ariko ntibwatanga imibereho y’ahazaza nyuma y’ubuzima bwo ku isi, bityo rero ubwenge bwacu bukwiriye kumurikirwa n’Imana kugirango dutegure n’ahazaza ha nyuma y’urupfu rw’umubiri."Iyo baba abanyabwenge bari kwita ku iherezo ryabo"(Gutegeka 32:29).Nimureke he kugira ushukwa n’ubwenge bw’umubiri ngo asuzugure Imana, ibyayo, n’abayo bitazasoza asanze yaribeshye kandi atakibashije kubigarura inyuma.Ahubwo tumwiyegurire azahindura n’iyi mitindi y’imitekerereze yacu yo hasi irwanya ibyera.

Uwiteka abagirire neza cyane.

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa