Home > ... > Forum 13064

Mu gihe cya Noheli Abanyarwanda bagakwiriye kwiraba ivu - Opinion

26 December 2020, 19:07, by Keza Lolo

Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yarashishoje cyane kugira Mutara III Rudahigwa intwari. Si ugushishoza gusa ahubwo Leta yacu yari iyobowe n’Imana. Ibyo yakoze byose yari irimo isohoza umugambi w’Imana. U Rwanda ni igihugu kidasanzwe kuko Amateka yarwo agaragaza ko Abanyarwanda ari bene Aburahamu,gusa na Aburahamu ubwe ababyeyi be ba mbere bakomokaga hano. Rudahigwa rero kuba yareguriye u Rwanda umwami w’abami Yesu Kristo yari asohoje isezerano rikomeye ry’Uwiteka hagati y’ijuru n’u Rwanda, ni umurage ukomeye yaraze Abanyarwanda. Aba banyamateka bacu rero baracyari mu myumvire ishaje biragaragara ko hari amakuru badafite ku Rwanda n’Abanyarwanda. Nta Mwami n’umwe mu mateka y’u Rwanda wagereranywa na Rudahigwa. Gusa abashaka kumenya uku kuri kose mukwiye kwiga Amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda mbere y’uwiswe Gihanga I Ngomijana w’ejo bundi mu kinyejana cya 11. Nimujya imbere yaho cyane byibura mu myaka 3,500 muzamenya impamvu Rudahigwa yagizwe intwari. Ayo mateka yose ubu yashyizwe ahagaragara ariko ikigaragara ni uko abitwa impuguke mu mateka y’u Rwanda batayazi ari na yo mpamvu batumva impamvu nta Ntwari yagereranywa na Rudahigwa.

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa