Home > ... > Forum 4067

Idini, ukuboko kw’iburyo k’ubukoloni

18 April 2020, 16:57, by HITAMUNGU JEAN DAMASCENE

Uburere buruta ubuvuke , nshingiye ko ibihugu by’Afurika ayo madini akoreramo byose byigenga kandi abakuriye ayo madini akaba ari Abanyafurika ntekereza ko baruka amashereka y’ubukoloni bonkejwe bagatangiza ivugabutumwa rigira aho rivana abantu rikagira aho ribaganisha heza, mu buryo butabangamiye imico n’imigenzo y’abenegihugu ikindi bagakura inyungu z’ubukoloni n’imitekerereze yabwo, itakijyanye n’igihe mu rwego rwo kubaka ejo heza h’abo banyamadini n’ibihugu batuyemo kandi batabangamiye za Leta na za Guverinoma batuyemo , kuko umunyedini cyangwa itorero runaka usanga ari nawe muturage usanzwe w’icyo gihugu biragoye cyane gutandukanya Politike n’umukirisito ,umuyisiranu ... kuko n’ubwo uyu munyamakuru atera amacumu CIVILISING MISSION asa n’uwibagiwe ko n’abayobozi bakuru benshi Afurika ifite ubumenyi bafite babukesha bamwe muri abo banyamadini, ni igihe cyangwa isomo ryo gukura ibishimwa mu bigawa tukagendana n’igihe kuko kuvuga ko umukirisitu cyangwa undi munyedini runaka anabarizwa mu mutwe runaka wa Politique atari ishyano kuko ariwo muyoboro mugari isi yashyizeho ngo habeho gahunda ihamye mu mibereho n’imiyoborere y’isi.

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa