Home > ... > Forum 1416

Ukuri kuri "Goyi" na " Gogwe" bikoreshwa mu guhirika abayobozi mu Karere ka Rubavu

25 January 2020, 12:26, by inzu

Iyi nkuru iyo nyumvise birambabaza cyane kuburyo burenze, njye mvuka muribiriya bice niho nakuriye niho nize mbese imibereho yaho ndayizi kandi nanjye ndimugice kimwe muri biriya 2 bavuga bya Goyi na Gogwe. Ariko mubyukuri nkanjye wahabaye nkahiga nkahatura nkahakorera ntakibazo nakimwe kirihagati yabagogwe nabagoyi habe nagito, njye narahize ndahatura ndetse nkora mu Karere kaho ariko abagoyi, abagogwe, abakiga ubwo ndavuga za Musanze, Burera na za Nyabihu abaturage bose babanye babanye neza, barasangira, bahana inka, nkaba numva rero ikikibazo giterwa cg se kivuga kubera inyungu bamwe mubayobozi baba abo mu Karere baba abo muzindi nzego nkuru z’Igihugu baba babifitemo inyungu cg se baba bafirango bagire abo bikiza bakazamura iryo turufu ry’Ubwoko kuko bazi neza ko arikintu sensible kitakwiganganirwa mugihugu cyacu. Sinumva ukuntu ikibazo cya Gogwe Goyi cyavugwa Rubavu ntikibe za Musanze, Nyabihu kandi naho ayo moko ahari, nkaba nisabira Inzeko Nkuru zigihugu gukurikirana iki kibazo mumaguru mashya kandi muburyo bucukumbuye kikarangira burundu nabagiteza bagahabwa gasopo muburyo bwintangarugero ntabwo dushaka kubeshyerwa ivangura kandi ntaryo tugira. Murakoze

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa