Umukinnyi wa filimi nyarwanda Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure na Makuta yatangaje ko yavuye mu Rwanda ahunze bitewe n’ibibazo by’amadeni yari afitanye n’abantu batandukanye.
Kalisa yavuye mu Rwanda mu Kwakira 2022, abenshi babimenya uko yagaragaraye mu mashusho ayobora ubukwe i Maputo muri Mozambique. Kugenda kwe kwahujwe n’igihombo yagize mu mushinga wa filimi y’uruhererekane yise ’Makuta’.
Amakuru yabanje guhwihwiswa yavugaga ko Kalisa yagiye muri Mozambique, ategura urugendo rwo kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kandi ngo byagaragaye ko nta gahunda afite yo kugaruka mu Rwanda kuko yasize agurishije imitungo yose yari afite i Kigali.
Mu kiganiro Kalisa yagiriye kuri Max TV, yasobanuye ko kugenda kwe kwatewe n’uko hari umuntu mu bamugurije amafaranga mu buryo bwa ’Lambert’ wamureze, ashaka kumufungisha kandi ngo nta buryo bwo kumwishyura yari afite kuko filimi ya ’Makuta’ yamuhombeje bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati: "Naje rero bitunguranye kubera umwe mu bantu nari mfitiye umwenda. Nari nahawe amakuru ko ashaka kurega kandi mu by’ukuri kuburana utishyura ni ikibazo gikomeye cyane, urabizi. Hanyuma mfata icyemezo kitagayitse, cya kigabo cyo kuba muhunze, hanyuma nkajya gushaka ubwiyunge, ntabanje kujya mu manza."
Yagize ati: "Filime zose nagiye mbaha, ibyavuyemo ntaho bihuriye n’ibyo nashoyemo. Zajemo na za bank lambert ari zo zari zinkozeho, ngasimbuka. Ibyo rero bitandukanye n’undi ukora filime afite ahandi hantu akura, bitandukanye na company ikora filime iri gufinanswa n’undi mushinga runaka. Bitandukanye na ba bandi bakorera hamwe, bakavuga bati ’Reka dukore, tuzajya twishyurirana’. Aho rero ni ho umuntu yaguye, hazamo no kuba ubushobozi bwaragiye bugabanuka."
Kalisa aravuga ko igice kimwe cy’ikibazo yari afitanye n’uwamureze cyakemutse, kandi yanamaze kwandikira urukiko, arusaba kudakomeza kumukurikirana. Gusa ngo abakinnyi be aracyabarimo amadeni n’ubwo atari munini.
Aravuga ko akeneye igiteranyo cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 6.2 kugira ngo yishyure abo akibereyemo amadeni kandi ngo yiteguye kugaruka i Kigali, akongera gukina filimi mu gihe iki kibazo cyaba cyaramaze gukemuka.
Tanga igitekerezo